Kigali
dnd

Umunyarwanda Tumaine wakoze kuri Youtube yakoreye ubukwe bw’agatangaza muri Ethiopia[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 2 January 2020 Yasuwe: 3601

Umunyarwanda Tumaine Basaninyenzi uzwi nka Tuma Basa umwe mu bakoze mu bigo bikomeye bicuruza umuziki birimo Youtube, yasezeranye n’umukunzi we Abaynesh Jembere ukomoka muri Ethiopia.



Tuma Basa na Abaynesh bari bamaze igihe kinini bakundana. Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo yamwambitse impeta bemeranywa kuzabana akaramata.

Ibirori byo gusezerana byabereye muri Ethiopia aho umukunzi we akomoka ndetse Tuma Basa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko yishimiye kuba yasezeranye kubana akaramata n’umugore we.

Ku wa 21 Nyakanga 2019 nibwo uyu mugabo yasabye anakwa umugore we. Uyu muhango wabereye kuri Intare Conference Arena i Rusororo mu mujyi wa Kigali.

Ni umuhango wayobowe mu misango ya Kinyarwanda, umuryango wa Tuma wari uhagarariwe n’umusaza witwa Kazungu, mu gihe uwa Abaynesh wari uhagaririwe n’uwitwa Canisius.

Tuma Basa ni umwe mu bantu bafite uburaribonye mu gucuruza umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ubu ayobora ishami rya Urban Music ku rubuga rwa YouTube. Mbere yabanje gukorera televiziyo ya BET, MTV, REVOLT ya P.Diddy.

Umugore we ni umucuruzi ukomeye afite uruganda rukora indorerwamo rwamwitiriwe.





Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble hitimana

    Very beautiful indeed.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Umunyarwanda Tumaine wakoze kuri Youtube yakoreye ubukwe bw’agatangaza muri...

Umunyarwanda Tumaine Basaninyenzi uzwi nka Tuma Basa umwe mu bakoze mu bigo...
2 January 2020 Yasuwe: 3601 1

Umukobwa w’imyaka 19 yamaze igihe ashakisha Papa we nyuma aza kumubona...

Nyuma y’imyaka 19 yose y’ubuzima bwe atarabona se umubyara ariko amushakisha,...
7 December 2019 Yasuwe: 11203 1

Abana b’imyaka 12 biga hamwe mu ishuri ribanza bakorewe ubukwe bw’igitangaza...

Abana bo mukigero cy’imyaka 12, biga mu mashuri abanza bakoze ubukwe...
3 December 2019 Yasuwe: 9385 1

Umukunzi wawe nagusoma muri ubu buryo uzamenye ko ashaka imibonano...

Gusomana ni igikorwa akenshi kerekana urukundo mu mibanire. Ntabwo...
7 July 2018 Yasuwe: 7614 0

Reba amayeri agera kuri 5 umuhungu ashobora gukoresha maze agatsindira...

Hari abahungu bamwe na bamwe bijya bisa n’aho bibagora cyane kuba babasha...
2 May 2017 Yasuwe: 8343 1

Umugabo wa mukuru wanjye yamfashije byinshi ariko ari kunsaba ko namuca...

Nshuti bavandimwe na mwe babyeyi nitwa Diane ntuye mu mu Ntara y’Amajyepfo...
2 May 2017 Yasuwe: 6837 6