skol
fortebet

RIB yataye muri yombi abagabo batanu bakekwaho icyaha cya Jenoside I Nyanza

Yanditswe: Sunday 12, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abagabo batanu bakurikiranweho icyaha cya Jenoside.

Sponsored Ad

Abafashwe barimo Nsigaye Valens w’imyaka 54, Kayihura Innocent w’imyaka 51, Ndatimana Idrissa w’imyaka 52, Mugabowinkaka Musa w’imyaka 71 ndetse na Majyambere Innocent w’imyaka 48.

Aba bose bakurikiranyweho gukora icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mata 1994 aho bakekwaho kuba barishe abantu batandatu. Iki cyaha bakaba baragikoreye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Kavumu mu Mudugudu wa Mukoni.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe dosiye zabo zigiye gutunganwa kugira ngo zohererezwe Ubushinjacyaha.

Nsigaye Valens akekwaho kwica uwitwa Uwase wari uzwi kw’izina rya Nyirabebere. Iki cyaha akaba yaragikoreye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi, Akagari ka Rwotso mu Mudugudu wa Mubuga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugira ngo bimenyekane ko Nsigaye Valens yakoze iki cyaha cya Jenoside, byaturutse ku ntonganya zabaye hagati y’uyu mugabo na Musabyimana Donathile ubwo bari mu kabari, Musabyimana akamubwira ko yirirwa yidegembya kandi yarishe umwana witwa Uwase mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu mugabo wemera icyaha cya Jenoside yakoze, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibirizi mu gihe dosiye ye igiye gutunganywa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.

Ingingo ya 91 ku gisobanuro cy’icyaha cya Jenoside ivuga ko Icyaha cya Jenoside ari igikozwe kigambiriwe, kigamije kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ku bwoko, ku ibara ry’uruhu cyangwa ku idini, bazira icyo bari cyo, haba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe by’intambara:

Ibi bikubiyemo kwica abo bantu, kubatera ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, kubashyira ubigambiriye mu mibereho ishobora gutuma barimbuka bose cyangwa harimbuka igice cyabo, gufata ibyemezo bibabuza kubyara, kubambura ku ngufu urubyaro rwabo ukaruha abandi bantu badahuje.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

RIB irashishika yasabye abantu bose bafite amakuru ku bantu bakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa aba bazi aho imibiri y’Abazize Jenoside yaba yarahishwe n’akoze jenoside, ko batanga amakuru kugira ngo hatangwe ubutabera ndetse n’iyo mibiri y’imurwe inshyingurwe mu cyubahiro.

RIB yagaragaje ko bidakwiriye ko abantu bafite amakuru kuri Jenoside bategereza ko bagirana amakimbirane ngo babone gutanga amakuru nko kwihimura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa