skol
fortebet

RDC: Luvumbu yakwirakwije ibihuha akimara kugera i Kinshasa

Yanditswe: Thursday 15, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Heritier Nzinga Luvumbu uheruka gutandukana na Rayon Sports yatangaje ko iyo hataba Ambasade ya RDC mu Rwanda, atari kuba yageze iwabo kuko ngo yakiriye ubutumwa bwinshi bumwibasira kubera ikimenyetso yakoze ku mukino wa Police FC.

Sponsored Ad

Aganira na Televiziyo y’igihugu,RTNC,Luvumbu yatangaje ko aticuza ku kimenyetso yakoze ndetse ngo kuva mu Rwanda bitari kumworohera iyo adafashwa na Ambasade yabo mu Rwanda.

Yagize ati: ’Ku munsi w’umukino,nyuma yo gutsinda igitego nagombaga kwishimira igitego nk’abakinnyi ba les Leopards kugira ngo nshyigikire abaturage bari kwicwa i Goma,Masisi na Rutshuru.

Nyuma y’umukino,nabonye abakinnyi bari kujujura hanyuma menya ko nirukanwe ndetse nabonye abasirikare bazenguruka iwanjye.Nakiriye n’ubutumwa bunyibasira."

Uyu Luvumbu wahoze ari umukinnyi wa DCMP i Kinshasa,yaje muri Rayon Sports yitwara neza ndetse yigarurira imitima y’abakunzi b’iyi kipe.

Mbere yo kwinjira i Kinshasa,Héritier Luvumbu yanyuzei Goma.

Ashimira ambasade ya Congo mu Rwanda ngo yarokoye ubuzima bwe. Yavuze ko atigeze yicuza kiriya kimenyetso yakoze.

Yagize ati "Ndashimira Ambasade ya RDC mu Rwanda kuko yakijije ubuzima bwanjye.Iyo Ambasade itabaho sinari kuva mu Rwanda.Nishimiye kuba ndi iwacu.Bakoze akazi gakomeye."

Si aho gusa Luvumbu yatngarije ko u Rwanda rwashakaga kumugirira nabi kuko kuri Radio Top Congo FM naho yabyemeje.

Yagize ati: "Ntabwo ndi umunyapolitiki. Ndi umukinnyi w’umupira wamaguru. Nta kibi nigeze nkora. Gusa nashyigikiye abavandimwe na bashiki bacu bari gupfira mu burasirazuba.

Ariko natangiye kwakira ubutumwa buteye ubwoba.Ingabo zitamenyerewe zoherejwe aho nari ntuye kandi nahigwaga n’abantu batagaragara. Ambasade yacu yohereje imodoka yo kuntwara. Muri ambasade, nari mfite umutekano."

Luvumbu yasabye abandi bakinnyi bakina mu mahanga kugaragaza ubumwe nabo bagakomeza gukora icyo kimenyetso.

Luvumbu yavuze ko yari asigaje amezi atatu ku masezerano ye muri Rayon Sports ndetse yemeje ko abayobozi bayo bahoraga bamwinginga ngo yongere andi.

Luvumbu yagiriwe inama n’abayobozi ba Rayon Sports yo kutavanga umupira na politiki ariko arabasuzugura.

Ageze i Goma yahawe indege yihariye imugeza i Kinshasa,hanyuma agezeyo yakirwa na minisitiri wa siporo ndetse hari amakuru ko azahura na Perezida Tshisekedi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa