skol
fortebet

Urukundo rukomeje gutamaza Nyambo na Tity Brown ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Friday 26, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filimi Nyambo n’umubyinnyi Titi Brown, urukundo rwabo rugeze aharyoshye ndetse amarangamutima akomeje kubaganza bakabigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Nyambo uri gushimira abitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko, yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe na Titi Brown yongeraho amagambo agira ati “Bagufite babyumva shiaaa.”

Uyu musore nawe utigeze arya iminwa, iyi foto yayakiranye yombi arangije agira ati “Ni umugisha kuba ngufite!”

Aya magambo n’andi menshi badasiba gusangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga kimwe n’amashusho akomeje gusakazwa umunsi ku wundi bari gusangira ubuzima, atuma benshi badashidikanya ku kuba bakundana nubwo bahisemo kubigira ibanga no kujijisha.

Icyakora mbere gato ko bizihiza ibirori by’isabukuru y’uyu mukobwa, Titi Brown yari yaganjwe n’amarangamutima aca amarenga ko baba basigaye bakundana nkuko byagaragaraga mu butumwa yamugeneye.

Muri ubu butumwa Titi Brown yavagaga ko bwamutwaye umwanya uhagije ashakisha amagambo yavugamo uko yiyumva, anamwifuriza kugira isabukuru nziza y’amavuko nubwo yabikoze atinze.

Ati “ Ndibuka ko nahuye nawe mu minsi mibi yanjye mu mezi atanu ashize ariko watumye numva urukundo kandi mba umwe mu bantu bishimye ku Isi.”

“Kuba iruhande rwawe, kuganira nawe, rimwe na rimwe nibaza icyo nakoze kugira ngo mbe ukwiriye umugore wuje ubuhanga kandi mwiza nka we, nshobora kuba ndi umusore ufite amahirwe mu isanzure ryose kugira umuntu utangaje mu buzima bwanjye nka we.”

Ku rundi ruhande Nyambo aherutse gutangaza ko afite umukunzi ariko yirinze gutangaza amazina ye, nubwo benshi batabura gushyira mu majwi Titi Brown.

Ku wa 16 Gashyantare 2024 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikanaho amashusho y’umubyinnyi Titi Brown yahuje urugwiro n’umukinnyi wa filime Nyambo Jesca uri mu bagezweho muri iyi minsi.

Ni amashusho yahise yigarurira impapuro z’imbere mu binyamakuru byo mu Rwanda ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga batangira guhwihwisa ko aba bombi baba bari mu rukundo.

Aya mashusho bari i Gisenyi barimo babyina indirimbo "Jugumila’ ya Dj Phil Peter, Chriss Eazy na Kavin Kade iri hafi gusohoka.

Aya mashusho iyo uyitegereje ubona ko barebanaga akana ko mu jisho ariko bo bakavuga ko bari barimo gukora ibizwi nka Challenge (gukundisha abantu iyi ndirimbo).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa