skol
fortebet

Abakinnyi ba Tottenham bari bagiye kurwana nyuma yo gutsindwa na Liverpool

Yanditswe: Monday 06, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi bakomeye ba Tottenham Cristian Romero na Emerson Royal batandukanyijwe na bagenzi babo bagiye kurwana ubwo igice cya mbere cy’umukino wo ku cyumweru na Liverpool wari urangiye.

Sponsored Ad

Amashusho adasanzwe yafashwe ubwo Spurs yari imaze gutsindwa ibitego 2-0 kuri Anfield,byibutsa benshi intambara ya Son Heung-Min na Hugo Lloris muri 2020.

Ibitego bya Mo Salah na Andy Robertson byashyize Liverpool muri uyu mukino ukomeye wa Premier League.

Uku gutsindwa kwatumye habaho gushwana hagati ya Romero na Emerson ubwo bavaga mu kibuga bagiye kuruhuka nyuma y’iminota 45.

Aba bashwanye bapfa ko umwe yashinjaga undi ko yakinnye nabi agatsindisha iyi kipe imerewe nabi cyane muri iyi minsi.

Induru y’aba bombi yakomeje kwiyongera mu gihe Micky van de Ven yabirebaga yitonze.

Umunyezamu Guglielmo Vicario niwe waje abajya hagati ababuza kurwana.

Uyu mutaliyani yahagaritse Emerson na Romero ubwo umwe yari atangiye kurambura ukuboko ngo akubite mugenzi we.

Ntabwo bizwi niba umutoza Ange Postecoglou yabimenye ndetse akaganiriza aba bakinnyi.

Umukino urangiye,yagize ati: "Bashakaga gutsinda.Nari kurakazwa nuko bagiye mu rwambariro bafatanye agatoki ku kandi."

Byarangiye aba bakinnyi ntacyo barokoye kuko batsinzwe ibitego 4-2 na Liverpool.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa