skol
fortebet

Dore ibyamamarekazi Rihanna yahigitse mu gutunga agatubutse ku isi

Yanditswe: Tuesday 07, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Buri mwaka hagenda hakorwa intonde zigiye zitandukanye zigaragaza uko bimwe mu byamamare bihagaze ndetse n’uburyo bagenda barutana ku kwesa imihigo cyangwa se guca uduhigo dutandukanye ku isi, rimwe na rimwe ugasanga abari imbere basubiye inyuma ugasanga abandi baje imbere gutyo.

Sponsored Ad

Urubuga ‘The Netizens Report ’ducyesha aya makuru rwongeye gushyira hanze urutonde rw’abahanzikazi batangiye umwaka wa 2024 bayoboye abndi mu gutunga agatubutse kurusha abandi ku isi.

10. Jennifer Lopez

Umunyamerikakazi Jennifer Lopez yongeye kugaruka kuri uru rutonde ngaruka mwaka rw’abahanzikazi bakize cyane kurusha abandi ku isi abikesha umwuga wo gukina filime, ubuhanzi ndetse n’ububyinnyi ari nabyo yatangiye akora kuva kera. Jennifer Lopez abarirwa ko atunze akayabo ka miliyoni 400 z’amadorari.

9. Shania Twain

Umuhanzikazi Shania ukomoka mu gihugu cya Canada ndetse wagiye uca uduhigo dutandukanye bikagera aho yitirirwa umwamikazi wa country pop, afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 400 z’amadorari akura mu bihangano bye agenda acuruza cyane akabifatanya no kwandika indirimbo ze n’izabandi bahanzi.

8. Barbra Streisand

Barbra abarirwa ko atunze umutungo ubarirwa muri miliyoni 450 z’amadorari akura mu mwuga w’uburirimbyi, gutunganya amafilime no kwandika indirimbo. Uyu mugore yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye bikomeye nk’umugore wakoze cyane kurusha abandi. Muri ibyo bihembo harimo Grammy, Academy award, Tony award n’ibindi byinshi.

7. Victoria Beckham

Victoria ufatanya umwuga wo kuririmba no kumurika imideli atunze angana na miliyoni 450 z’amadorari. Yatangiye kuririmba akiri umwana muto mu itsinda ryitwa Spice Girl aza kugenda azamuka gake gake ari ko agaenda asinya muri label zitandukanye kandi zikomeye zirimo iyitwa Vergin Records.

6. Gloria Estefan

Umuhanzikazi Gloria guturuka muri America uruirimba mu rurimi rw’icongereza n’icyesipanyoro abarirwa ko atunze akayabo ka miliyoni 500 z’amadorari akura mu mwuga wo kuririmba no mu bihembo bitandukanye yagiye ahabwa birimo na Grammy awards.

5. Beyonce Knowless

Icyamamare Beyonce ukunze kugaragara ku ntonde nyinshi z’abahanzi bamaze guca uduhigo dutandukanye ku isi yagaragaye no ku rutonde rw’abahanzikazi bakize kurusha abandi ku isi ku mutungo we ubarirwa muri miliyoni 500 z’amadorari akura mu mwuga wo kuririmba agacuruza ibihangano bye cyane, kwandika indirimbo no gukina filime muri America.

4. Dolly Parton

Dolly Parton kuri ubu abarirwa ko atunze umutungo uhagaze akayabo ka milioni 650 z’amadorari akura mu mwuga wo kuririmba amazemo igihe, kwandika indirimbo n’ibitabo, gukina filime ndetse n’ubushabitse agenda akora mu mishinga ye.

3. Celine Dion

Celine Marie Claudette Dion ukomoka mu gihugu cya Canada kuri ubu n’ubuzima bwe butameze neza kubera kugera muza bukuru yakunzwe n’abantu benshi kubera ijwi rye ridasanzwe, ibyagenda bimuhesha n’amahirwe yo kwegukana bimwe mu bihembo bikomeye ku isi kuri ubu abarirwa ko atunze akayabo ka miliyoni 800 z’amadorari.

2. Madona

Madona ufatwa nk’umuhanzikazi wa kane wacuruje ibihangano bye ku isi atunze umutungo ungana na miliyoni 850 z’amadorari akura mu mwuga wo kuririmba no kwandika indirimbo n’ibindi bikorwa agenda akora ariko byose bishamikiye ku muziki.

1.Rihanna

Rihanna ukomeje kugenda aca uduhingo mu bintu byinshi aho usanga aza cyane mu myanya ya mbere abarirwa ko atunze angana na biliyoni 1.7 y’amadorari akura mu bikorwa byo kuririmba, kwandika indirimbo, kumurika imideli, gukina filime ndetse no gucuraza ibirungo by’ubwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa