Minisitiri w’Intebe wa Slovakia yarashwe amasasu menshi

Yanditswe: Wednesday 15, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Intebe wa Slovakia, Robert Fico, yakomeretse ndetse ajyanwa mu bitaro nyuma yo kuraswaho mu gitero cyagabwe ubwo yari mu nama yamuhuje n’abamushyigikiye mu Mujyi wa Handlova.

Sponsored Ad

Uyu Minisitiri w’Intebe wa Slovakia, Robert Fico, yarashwe mu mutwe no mu gatuza nyuma y’iyi nama yitabiriye kuri uyu wa Gatatu.

Yahise ajyanwa mu bitaro igitaraganya ariko amakuru avuga ko arembye cyane.

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Facebook rwa Fico bugira buti: "Yarashwe inshuro nyinshi, ubu akaba ari mu kaga."

Yavuze ko Minisitiri w’intebe yajyanwe na kajugujugu i Banska Bystrica, kubera ko umurwa mukuru wa Silovakiya, Bratislava wari kure kandi akeneye kuvuzwa.

Uru rubuga rwongeyeho ruti: "Amasaha make ari imbere aratanga umwanzuro."

Amakuru yavuzwe mu bitangazamakuru byaho yavuze ko Fico yarashwe inshuro enye mu nda hanze y’inzu ndangamuco mu mujyi wa Handlova nyuma ya saa sita.

Iraswa ry’uyu munyapolitiki rije habura ibyumweru bitatu ngo amatora akomeye y’Inteko Ishinga Amategeko y’Uburayi abe.

Perezida Zuzana Caputova yamaganye igitero cyagabwe kuri minisitiri w’intebe acyita "ubugome bukabije”.

Caputova ati: "Ndahangayitse.Nifurije Robert Fico kugira imbaraga nyinshi muri iki gihe kitoroshye no gukira vuba kubera iki gitero."

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa