M23 yongeye gukozanyaho na FARDC n’abambari bayo muri Rutshuru
Yanditswe: Wednesday 15, May 2024
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, habaye imirwano ikomeye hagati y’umutwe w’inyeshyamba za M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.
Ni intambara yatangiye ku gicamunsi cyo kuri iyi tariki ya 14/05/2024, ibereye mu bice byo muri Teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Rwanda Tribune ivuga ko iyi mirwano yabereye neza mu gace ka Kikuku ahari ibirindiro bya M23, ko kandi ihuriro ry’Ingabo zo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa ari zo zagabye ibyo bitero.
Uru rugamba ngo rwari ruremereye aho ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya Demokorasi ya Congo zahunze muri ibyo bice zihungira muri Kanyabayonga no mu tundi duce twa Lusuli no mu nkengero zaho.
Aya makuru kandi akomeza avuga ko imiryango myinshi yahunze muri ibyo bice, imyinshi yerekeza mu bice byamaze kubohozwa na M23 no mu bindi bice bitarimo intambara, ndetse hakaba hari n’indi miryango yahunganye n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, ihungira muri Kanyabayonga no muri Matanda.
Ibyo bibaye mu gihe igisirikare cya leta ya Congo cyavuzweho kugura izindi drones eshatu z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4.
Izi drones zikaba zaguzwe kugira ngo zisimbure izindi zahanuwe na M23 mu mezi abiri ashize mu rwego rwo kugira ngo zizifashishwe mu guhangana na M23 no kuyikura mu bice yamaze kwigarurira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *