skol
fortebet

Reba uburanga bw’umukobwa Umufana ukomeye Rujugiro yatereye ivi [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 04, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umufana ukomeye wa APR FC n’Amavubi Stars, Munyaneza Jacques uzwi nka Rujugiro yateye ivi imbere y’umukunzi we, Dovine amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu,tariki 03 Gicurasi nibwo Munyaneza Jacques (Rujugiro),yatereye ivi anambika impeta umukunzi we Uwimana Dovine bemeranyije kuzabana ubuziraherezo.Ibi byahurijwe hamwe n’isabukuru ye (RUJUGIRO) y’imyaka 30 y’amavuko amaze ku isi.

Mu ijambo rye, Munyaneza Jacques uzwi nka Rujugiro yashimiye abitabiriye uwo munsi ndetse anasezeranya umukunzi we Dovine ko azamukunda ubuziraherezo, ari na ko gutangaza ko mu minsi mike bazaba basohoye ubutumure bw’ubukwe bwabo.

Rujugiro na Dovine Uwimana bamaze imyaka itandatu bakundana, aho bagiye bakunda kugaragara kenshi bari kumwe ku bibuga by’umupira w’amaguru. Ni nyuma yo kumenyanira mu mashuri abanza muri Sainte Famille aho bombi bigaga.







IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa