skol
fortebet

Diane Rwigara agiye kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 08, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Diane Rwigara yabwiye BBC ko yafashe icyemezo cyo kongera kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Nyakanga (7) uyu mwaka.

Sponsored Ad

Diane yaherukaga kugerageza ibi mu 2017 ariko kandidatire ye yanzwe na komisiyo y’amatora ivuga ko yakusanyije imikono mihimbano y’abantu basabwa muri buri karere kugira ngo umuntu yemerwe nk’umukandida ku mwanya wa perezida.

Diane yahakanye ibi avuga ko yari yujuje ibisabwa kugira ngo yiyamamaze ahubwo ko yavanywe mu biyamamaza kubera impamvu za politike.

Uyu munsi ntiyahise asubiza ibibazo bya BBC ku bijyanye n’uku kongera kwiyamamaza, gusa yemeje ko ari byo koko agiye kwiyamamaza nano

Mu 2017 yatangaje ibibazo bitandukanye mu Rwanda ashaka gukemura aramutse atowe, ariko amaze gutangaza iyo gahunda ye hakurikiyeho ibikorwa bitandukanye byo kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga.

Icyo gihe yarafashwe arafungwa, we na nyina, na murumuna we Anne Rwigara, baregwa ibyaha byo kunyereza imisoro, ibyaha bo bahakanye. Kuri Diane hiyongeragaho n’icyaha cyo gushishikariza rubanda kwigomeka ku butegetsi buriho mu Rwanda. Icyaha yahakanye kandi yagizweho umwere.

Mu matora ateganyijwe mu kwa karindwi, kugeza ubu abifuza kwiyamamaza bazwi barimo Paul Kagame usanzwe ku mwanya wa perezida, na Frank Habineza wo mu ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda.

Abandi bifuje kuba abakandida kandi batavuga rumwe n’ubutegetsi nka Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda ubu ntibabishobora kuko inkiko zitabakuyeho ubusembwa kubera igihe bamaze bafunze.

Diane, w’ikigero cy’imyaka 42, ni umukobwa wa Assinapol Rwigara, umunyemari wapfuye mu 2015 mu buryo butavugwaho rumwe, polisi yatangaje ko yishwe n’impanuka yo mu muhanda mu gihe umuryango we uvuga ko yapfuye yishwe.

Komisiyo y’amatora mu Rwanda ivuga ko abashaka kwiyamamaza ku mwanya wa perezida w’u Rwanda no ku mwanya w’abadepite bagomba gutanga kandidatire zabo kuri iyo komisiyo hagati ya tariki 17 – 30 Gicurasi (5).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa