skol
fortebet

Arsenal yashyize ku isoko abakinnyi barindwi

Yanditswe: Sunday 12, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal ifite gahunda idasanzwe yo kugurisha abakinnyi barindwi batabona umwanya uhagije wo gukina kugira ngo biyifashe kugura abandi bakomeye.

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal ikeneye abayibaza ikiguzi cya Aaron Ramsdale, Eddie Nketiah, Emile Smith Rowe, Kieran Tierney, Nuno Tavares, Albert Sambi Lokonga na Reiss Nelson kugira ngo babagurishe.

Arsenal irashaka amafaranga kuko yifuza kugura abakinnyi nibura batatu bakomeye ku myanya irimo umunyezamu,umukinnyi wo hagati na Rutahizamu.

Mu bakinnyi yifuza harimo umunyezamu Wojciech Szczęsny wa Juventus wo kunganira Raya,abakinnyi bo hagati izakuramo umwe barimo Bruno Guimaraes,Douglas Luiz,Martin Zubimendi na Frenkie de Jong.

Arsenal irashaka rutahizamu utyaye aho yifuza cyane abarimo uwitwa Victor Gyokeres,Alexander Isak na Dusan Vlahovic.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa