skol
fortebet

Guverinoma yemereye abantu gukorera perimi hakoreshejwe imodoka za ‘automatique’

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Mata 2024, yemeje ko abantu bemerewe gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabiziga bya “automatique”.

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X yatangaje ko “hashingiwe ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye uyu munsi, abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabizaga bya “automatique”.

Yakomeje ivuga ko “Abantu bazaba bahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “automatique” biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara gusa.

Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “manuel” bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” na “manuel”. Iyi myanzuro nitangira gushyirwa mu bikorwa tuzabamenyesha.”

Muri Nyakanga mu 2023 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko iri mu myiteguro ya nyuma yo gutangira gutanga ibizamini byihariye ku bashaka impushya zo gutwara imodoka za ’automatique’.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa