skol
fortebet

Abafana ba Liverpool bishongoye cyane kuba Manchester City[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 06, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Abafana ba Liverpool bahaye gasopo bafana ba Manchester City nyuma yuko bashyize hanze ifoto igaragaza ko babarusha abafana.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo ikipe ya Liverpool yegukanaga igikombe cya Champions League bamwe mu bafana bayo bakoze ibirori by’akataraboneka mu mujyi wa Liverpool aho n’ikirere cyari cyahindutse ibara ry’umutuku bitewe nuko mu ibara iyi kipe yambara higanjemo iryo bara.

Nyuma y’ibi birori byaberaga muri Liverpool n’abandi bafana ba Manchester City bari mu bundi birori mu mujyi w’iwabo aho nabo bari benshi buzuye imihanda banambaye imyambaro igaragaza ikipe yabo bakunda ari benshi.

Ibinyamakuru bitandukanye byabashije kuganira n’aba bafana bamwe ngo bashakaga kwereka abandi ko babarusha abafana gusa ngo ikipe ya Manchester yemezaga ko irusha abafana benshi Liverpool gusa ngo siko byagenze byatumye hifashishwa amafoto yabo ubwo bari mu byishimo.

Abari aho ibi birori by’imbonekarimwe byabereye bagaragaje ko umujyi wa Liverpool ariwo wari wuzuye abafana benshi ugereranyije n’uwa Manchester ngo kuko n’ikirere bari bagihinduye umutuku bitewe n’ibintu by’umwotsi bari bateyemo bitandukanye nuwa Manchester . Aha niho abafana ba Liverpool bahise baha gasopo abafana Manchester ko batazongera kwiyumvisha ko babarusha ubwinshi bw’abafana.

Ibitekerezo

  • Liverpool has more fans than Manchester city

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa