skol
fortebet

Abafana ba Real Madrid baririmbye izina ry’umukinnyi bifuza ko ubuyobozi bwagura nyuma ya Hazard

Yanditswe: Friday 14, Jun 2019

Sponsored Ad

Mu muhango wo kwereka abafana kabuhariwe Eden Hazard,ubuyobozi bw’ikipe ya Real Madrid bwasabwe gukora ibishoboka byose bukagura umukinnyi Kylian Mbappe wa PSG kugira ngo aze kunganira ubusatirizi.

Sponsored Ad

Abafana ba Real Madrid bakimara kwakira Eden Hazard bahise batangira kuririmba ngo “Turashaka Kylian Mbappe”mu rwego rwo gusaba ubuyobozi ko bwamuzana muri iyi mpeshyi agafasha iyi kipe kwigaranzura FC Barcelona muri La Liga ndetse bakongera gutwara UEFA Champions League.

Mbappe w’imyaka 19 yatsinze ibitego 39 mu mikino 43 yakinnye mu mwaka w’imikino ushize ariyo mpamvu abafana ba Real Madrid bifuza ko yagurwa akaza gufatanya na Hazard na Jovic mu busatirizi.

Kugura Mbappe bizagora ikipe ya Real Madrid kuko isabwa kugurisha nibura abakinnyi ba miliyoni zisaga 200 z’amapawundi kugira ngo yemererwa kumugura itishe amategeko ya Financial Fair Play.

Eden Hazard yakiriwe n’abafana basaga ibihumbi 50 bari buzuye stade ya Santiago Bernabeu mu ijoro ryo kuri uyu wa kane taliki ya 13 Kamena 2019.



Abafana ba Real Madrid kugura Mbappe vuba na bwangu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa