skol
fortebet

Abajura bitwaje intwaro binjiye mu rugo rwa rutahizamu Alvaro Morata basiga umugore we yahungabanye

Yanditswe: Monday 10, Jun 2019

Sponsored Ad

Abajura bari bitwaje intwaro binjiye mu nzu rutahizamu wa Chelsea,Alvaro Morata n’umugore we Alice Campello batuyemo,biba imitako itandukanye,amasaha ndetse n’amafaranga aho basize uyu mugore n’umukozi bahungabanye kubera kubatunga imbunda.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, nibwo aba bajura babiri bari bitwaje intwaro binjiye mu rugo rwa Alvaro Morata,basangamo umugore we n’umukozi urera abana,babatunga imbunda barangije batwara imitungo yabo.

Uyu rutahizamu w’imyaka 26 wari witabiriye umukino ikipe y’igihugu ya Espagne yatsinzemo Faroe Islands ibitego 4-1 mu gushaka itike ya Euro 2020,yagarutse imuhira asanga bamwibye ndetse n’umugore we yahungabanye we n’umukozi wabo ubarerera impanga zabo.

Polisi yabwiye ibitangazamakuru byo muri Espagne ko ibi bisambo bibiri byari byitwaje intwaro byinjiye mu nzu ya Morata binyuze mu idirisha ryo hejuru gusa ngo ntibyigeze bigira uwo bihohotera hagati y’umugore we Alice Campello,umukozi we n’abana babo babiri.Ibi bisambo biri guhigwa bukware na polisi.

Morata yabwiwe iby’ubu bujura bwakorewe urugo rwe nyuma y’umukino ahita ajya kureba umuryango we.

Si ubwa mbere ibisambo byinjiye mu mazu y’abakinnyi bakina muri Espagne iyo bizi ko bagiye gukina, kuko umukinnyi Arthur Melo aherutse guterwa n’amabandi yakomerekeje umuvandimwe ndetse ibi bisabyo byibye Kevin Prince Boateng na Pique.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa