skol
fortebet

Abakinnyi ba Juventus basabye Cristiano Ronaldo ikintu gikomeye nyuma yo kuva mu kibuga umukino utarangiye

Yanditswe: Tuesday 12, Nov 2019

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Juventus bababajwe cyane n’imyitwarire mibi ya Cristiano Ronaldo yo kuva ku kibuga umukino utarangiye kubera umujinya wo gusimbuzwa n’umutoza ku munota wa 55,ariyo mpamvu bamusabye ko abasaba imbabazi.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo ntiyishimiye gusimbuzwa n’umutoza Maurizio Sarri ku munota wa 55 w’umukino bakinnye ku Cyumweru gishize na AC Milan bakayitsinda igitego 1-0, ariyo mpamvu yahise ataha mu rugo iwe atagiye ku ntebe y’abasimbura nkuko abanid bakinnyi babigenza iyo basiumbuwe.

Ibinyamakuru byo mu Butaliyani byavuzwe ko Cristiano Ronaldo yatutse umutoza we Maurizio Sarri ko ari umwana w’indaya ndetse ngo yamubwiye ngo najye kure nyuma yo kumusimbuza Paulo Dybala ku Cyumweru.

Amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa Juventus butazafatira ibihano Ronaldo kubera iyi myitwarire mibi yagaragaje ku Cyumweru gusa andi makuru aravuga ko abakinnyi ba Juventus barakariye cyane uyu munya Portugal bamusaba ko yabasaba imbabazi.

Ikinyamakuru Sky Sport Italia cyavuze ko Cristiano Ronaldo yatashye habura iminota 3 ngo umukino urangire ariyo mpamvu byari byitezwe ko afatirwa ibihano.

Ikinyamakuru Corriere dello Sport cyatangaje ko kuba Ronaldo yarakoze amakosa yo gusuzugura umutoza ntabihanirwe bigaragaza ko ari hejuru y’amategeko mu ikipe ya Juventus.

Umutoza Maurizio Sarri yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye na Cristiano Ronaldo ndetse amwumva cyane kuba yararakajwe no gusimbuzwa.

Abakinnyi ba Juventus bageze mu rwambariro bashaka Ronaldo baramubura birababaza ariyo mpamvu ngo bifuza ko abasaba imbabazi nkuko ibinyamakuru byo mu Butaliyani bibitangaza.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa