skol
fortebet

Abakinnyi babiri ba Kiyovu barabazwa iby’ urupfu rw’ umukinnyi w’ Amagaju

Yanditswe: Wednesday 03, May 2017

Sponsored Ad

Ku ifoto ni Nyakwigendera Ndahimana Sept
Twizerimana Martin Fabrice na Rugamba Jean Baptiste bakinira Kiyovu Sports batawe muri yombi babazwa iby’urupfu rwa Ndahimana Seth wari usanzwe akinira Amagaju FC y’abato.
Tariki 27 Mata nibwo hamekanye ko Ndahimana w’imyaka 19 wakiniraga Amagaju FC y’abakiri bato yapfuye, umurambo we utoragurwa muri ruhurura yo ku Kimisagara.
Mu iperereza inzego zishinzwe umutekano zarebye abantu ba nyuma nyakwigendera yaherukanaga nabo, zita muri yombi Twizerimana (...)

Sponsored Ad

Ku ifoto ni Nyakwigendera Ndahimana Sept

Twizerimana Martin Fabrice na Rugamba Jean Baptiste bakinira Kiyovu Sports batawe muri yombi babazwa iby’urupfu rwa Ndahimana Seth wari usanzwe akinira Amagaju FC y’abato.

Tariki 27 Mata nibwo hamekanye ko Ndahimana w’imyaka 19 wakiniraga Amagaju FC y’abakiri bato yapfuye, umurambo we utoragurwa muri ruhurura yo ku Kimisagara.

Mu iperereza inzego zishinzwe umutekano zarebye abantu ba nyuma nyakwigendera yaherukanaga nabo, zita muri yombi Twizerimana Martin Fabrice na Rugamba Jean Baptiste, bivugwa ko ari bo bari bari kumwe amasaha make mbere yo gupfa.

Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Omar Munyengabe, yabwiye Igihe ko kuri uyu wa Kabiri aribwo yamenye ko Twizerimana afungiye ku Kimisagara aranamusura gusa nyuma aza kumva ko na Rugamba yatawe muri yombi.

Yagize ati “Bafashwe mu iperereza rya Polisi kuko uriya mukinnyi w’Amagaju FC yitabye Imana bamaze gutandukana. Ubwo rero Polisi mu gushaka aho yakura amakuru hose bahereye ku bantu baherukanaga bwa nyuma. Ejo nkimara kubimenya nagiyeyo aho ari hariya Kimisagara gusa nsanga umuntu ufite dosiye ye nta wuhari ndaza gusubirayo uyu munsi nyuma ya saa sita nibwo ndibumenye uko dosiye imeze.”

Yakomeje agira ati “Bwa mbere Martin ni we wari wafashwe gusa amakuru mfite kugeza ubu ni uko na Rugamba ejo yagiyeyo agiye kubazwa ahita afungwa ariko sindabimenya neza. Ubwo ndabimenya neza nimvayo maze no kumenya uko ikibazo giteye neza.”

Ndahimana yari amaze iminsi i Kigali aje gushaka ibyangombwa, umunsi yapfuyeho bikaba byari biteganyijwe ko bukeye bwaho ari bwo yagombaga gusubira ku Kitabi aho Amagaju FC mato akorera imyitozo.

Bivugwa ko mbere yo gupfa yari kumwe n’aba bakinnyi ba Kiyovu Sports bari basanzwe ari inshuti ze za hafi ndetse akaza gutahana nabo ubwo yari avuye kureba umukino w’igikombe cy’Amahoro hagati ya Kiyovu Sports na Etoile de l’Est, tariki 26 Mata 2017, ari naryo joro yitabyemo Imana.

Inkuru y’ urupfu rwa Ndahimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa