skol
fortebet

Abareraga wa mukobwa wiyahuriye kwa Makuza bavuze uburyo yari abayeho neza bahishura nibindi byinshi kuri we[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Scolastique Hatangimana bakundaga kwita ‘Scola’ yiyahuye asimbutse mu igorofa rya kane ry’inyubako ya Makuza Peace Plaza ku wa gatanu tariki 06/9/2019, akaba yarahise ajyanwa mu bitaro bya CHUK, aza gushiramo umwuka ku munsi ukurikiyeho.

Sponsored Ad

Hatangimana wiyahuye yarerwaga na nyirasenge witwa Léoncie Mukantabana kuva mu 1994 ubwo yari amaze ukwezi kumwe avutse, kuko ababyeyi be bari bamaze kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gusezera ku murambo mu rugo rwa Mukantabana n’umugabo we Florent Baganizi i Kimironko kuri uyu wa kabiri, aba babyeyi bisobanuye bavuga ko ntako batakoze kugira ngo bafashe uwo mwana gukura neza.

Uyu nyirasenge wa Scola agira ati “Uyu mwana yanyitaga mama, uru rugo yabagamo nta makimbirane na make abamo, nta n’ubwo yarerewe mu kigo cy’impfubyi nk’uko byavuzwe mu makuru, urupfu rw’uyu mwana rwadutunguye gutyo natwe”.

Umugabo wa Mukantabana, Baganizi Florent we akomeza avuga ko Scola yamubwiraga ko yumvaga atamerewe neza mu gihe cya ninjoro.

Ati “Ni umwana ntigeze nshyiraho agahato ngo kora iki, namurekaga agakora icyo ashaka, ntabwo yigeze abura ibikoresho by’ishuri, natunguwe n’uko yakoze ibyo mwabonye”.

Scola apfuye amaze igihe gito avuye mu Buhinde kwiga, n’ubwo abamureraga bavuga ko batari babishyigikiye, kuko ngo yari asize mu Rwanda amasomo ameze nk’ayo yari agiyemo hanze.

Baganizi wamureze akomeza agira ati “Icyakora yambwiraga ko ashaka kwikodeshereza aho aba, na byo twabanje kubyanga tumubaza icyo yatuburanye, mu mezi nk’abiri ashize nibwo yatangiye gutwara imyenda ye yimuka”.

Hatangimana Scolastique yakoraga umwuga wo kudoda imyenda, gusuka imisatsi no gucururiza inkweto mu nyubako ya City Plaza mu Mujyi wa Kigali.

Uwari inshuti ya Hatangimana witwa Leocadie ndetse na Janvier Tuyishime musaza we wo kwa se wabo, bavuga ko baherukaga kuvugana na we ku wa gatanu mu gitondo ari wo munsi yiyahuriyeho, akaba yarababwiraga ko yumva atameze neza.

Ibitekerezo

  • MBEGA.UMURENGO,
    YABUZE,KUJYA,

    MBEGA.UMURENGO,
    YABUZE,KUJYA,

    agahinda kimfubyi kazwi n’Imana zivuze ibyazo isi yakuzura umuborogo kwivuga ibigwi ntibikuyeho ko yishwe nagahinda. kuko ntiwakwiyahura unezerewe niba ntacyo umutima ugushinja urahirwa ariko reka kuvuga ko ntacyo yari abuze kdi yagaragaje urwo wamukunze umunsi asezera kubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa