skol
fortebet

Abasifuzi bamaze kuba ikibazo muri ruhago nyarwanda, Masudi yunze mu rya Minnaert yikoma imisifurire

Yanditswe: Sunday 26, Feb 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports ngo ntazigera yibagirwa umusufizi wabasifuriye umukino banganyijemo na Police FC 2-2, kuko igihe cyose yamusifuriye atamusifuriye neza, iyo amubonye amubonamo ibibazo.
Police FC iganyije na Rayon Sports 2-2 mu mukino wa shampiyona w’ikirarane cy’umunsi wa 16
Ni umukino wasifuwe na Ruzindana Nsoro, nyuma y’uyu mukino umutoza Masudi Djuma yagiye agaragaza kutishimira imisifurire y’uyu mugabo aho yavugaga ko hari amakosa yagiye yirengagiza ndetse yakanavuyemo (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports ngo ntazigera yibagirwa umusufizi wabasifuriye umukino banganyijemo na Police FC 2-2, kuko igihe cyose yamusifuriye atamusifuriye neza, iyo amubonye amubonamo ibibazo.

Police FC iganyije na Rayon Sports 2-2 mu mukino wa shampiyona w’ikirarane cy’umunsi wa 16

Ni umukino wasifuwe na Ruzindana Nsoro, nyuma y’uyu mukino umutoza Masudi Djuma yagiye agaragaza kutishimira imisifurire y’uyu mugabo aho yavugaga ko hari amakosa yagiye yirengagiza ndetse yakanavuyemo amakarita y’umutuku ndetse agerekaho no kwanga igitego cyabo byagaragaraga ko nta kosa ryabayeho gitsindwa. Gusa ngo ibi byose uyu musifuzi ntabimukoreye inshuro ya mbere.

Yagize ati”Ntago nishimiye umusifuzi wasifuye uno munsi, si ubwa mbere. Nkimibona ko ari we ugiye gusifura nahise numva ntazi uko mbaye, ndabizi ko azana ibibazo nawe nabimubwiye, hari igitego twatsinze kubera iki yacyanze, nta oruje yabaye nta ki, abantu barimo kuvunana nta makarita arimo gutanga, abarimo gutakaza umwanya nta karita, uko ni ugusifura? Igitego kubera iki yacyanze? Hari amakosa yakabaye yatanze amakarita atukura, umuntu arareka umupira agakubita umuntu amaguru. N’ubushize yatwimye penaliti turi I Gicumbi ntago nzamwibagirwa kandi nawe nabimubwiye.”

Igitego Masudi avuga ko bamwimye ni igitego cyatsinzwe na Mugabo Gabriel mu igice cya kabiri maze umusifuzi Nsoro asifura ko hari habaye ikosa, ibintu atabona kimwe na Masudi Djuma uvuga ko nta kosa ryari ryabaye.

Muri ino minsi ikibazo cy’abasifuzi kirimo kirafata indsi ntera, kuko n’uko mutoza wa Mukura VS arashinja abasifuzi kudakoresha ukuri ahubwo bakagira amakipe babogamiraho cyane cyane APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa