Kigali

AFCON 2019: Senegal yakoze amateka yaherukaga mu myaka 13 ishize mu gihe Nigeria yongeye kugaragaza ko ishaka igikombe

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 July 2019 Yasuwe: 1857

Amakipe y’ibigugu Senegal na Nigeria niyo yabimbiriye aya ndi kugera muri ½ cy’irangiza mu mikino y’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Benin na Afurika y’Epfo zari zakoze ibitangaza zigasezerera Abarabu muri 1/8 cy’irangiza.

Senegal yaherukaga kugera muri ½ cya CAN muri 2006 yaraye isezereye Benin iyitsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na kabuhariwe Idrisaa Gana Gueye ku munota wa 70 w’umukino,nyuma y’umupira mwiza yahawe na Sadio Mane.

Uyu mukino waranzwe no kwigaragaza bidasanzwe kwa Sadio Mane watsinze ibitego 2 bakabyanga ndetse yagiye ateza ibibazo bikomeye ba myugariro b’ikipe y Benin.

Senegal yihariye cyane igice cya kabiri ndetse yakagombye kuba yabonye ibindi bitego kubera uburyo bubiri bukomeye yabonye ariko ba myugariro ba benin bakagarurira umupira ku murongo.

Sadio Mane yaboneye Senegal igitego cya kabiri ku munota wa 76,umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habaye kurarira,bareba kuri VAR birangira byemejwe ko atari igitego.

Ku munota wa 83,myugariro Olivier Verdon wa Benin yahawe ikarita itukura azira gutega Idris Gana Gueye kandi ari myugariro wa nyuma,Senegal ihabwa coup Franc itagize icyo itanga.

Senegal irahabwa amahirwe yo kuba yagera ku mukino wa nyuma,kuko kuri uyu wa Kane iraza gutegereza irokoka hagati ya Madagascar na Tunisia zirakina saa tatu z’ijoro.

Mu wundi mukino wahuje ikipe ya Nigeria na Afurika y’Epfo warangiye Nigeria ishimangiye ko ari ikipe yo kwitondera ndetse ishobora kwegukana iki gikombe kuko yatsinze Afurika y’Epfo yaherukaga gusezerera Misiri yari yakiriye.

Nigeria yatsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-1 bigoranye,nyuma y’aho yari yatsindiwe na Chukwueze hakiri kare Afurika y’Epfo irishyura hanyuma myugariro wayo William Troost-Ekong ayihesha itike.

Ikipe ya Nigeria yatangiye umukino irusha Afurika y’Epfo,yafunguye amazamu ku munota wa 27 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Samuel Chukwueze nyuma yo gucenga ba myugariro ba Afurika y’Epfo,asigarana n’umunyezamu wenyine aramuroba.

Nigeria yakomeje kurusha Afurika Y’epfo ari nako igenda ihusha ibitego byabazwe birimo nka coup Franc yatewe neza na Etebo umupira ukubita umutambiko urasohoka.

Ku munota wa 71 nibwo Afurika y’Epfo yishyuye igitego cyabanje guteza impaka,kuko hitabajwe amashusho nyuma y’aho umusifuzi yavugaga ko Bongani Zungu wagitsinze n’umutwe yari yaraririye,nyuma umusifuzi aza gusanga hari myugariro wa Nigeria wakoze k’umupira n’umugongo akawuhereza uyu Zungu.

Nigeria yahise ijya ku gitutu kuko yarushaga Afurika y’Epfo bigaragara gusa byaje kuyihira ku munota wa 89 ubwo myugariro William Troost-Ekong yibaga umugono ba myugariro ba Afurika y’Epfo akabatsindana igitego ku mupira wari uturutse muri koloneri yatewe na Moses Simon.

Nigeria izahurira muri ½ n’ikipe izarokoka hagati ya Cote d’Ivoire na Algeria zirakina kuri uyu wa Kane saa kumi n’ebyiri.








Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports na APR FC ziri mu makipe yabonye ibyangombwa byo gukina...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryemeje ko amakipe 11...
14 September 2019 Yasuwe: 1895 0

Marcus Rashford yatangaje itandukaniro rikomeye riri hagati ya Jose...

Rutahizamu ukiri muto wa Manchester United witwa Marcus Rashford yatangaje...
14 September 2019 Yasuwe: 2168 0

Kimenyi Yves yamenweho imvura y’amafaranga n’abafana bimutera ikiniga...

Umunyezamu wa Rayon Sports,Kimenyi Yves waraye ubaye intwari mu mukino wa ½...
14 September 2019 Yasuwe: 5286 0

Kimenyi Yves yafashije Rayon Sports kubona itike iyerekeza ku gutwara...

Umunyezamu Kimenyi Yves wa Rayon Sports utari uzwiho gukuramo penaliti...
13 September 2019 Yasuwe: 6190 0

Bikorimana Gerrard yafashije Mukura VS gusezerera APR FC mu gikombe...

Umunyezamu wahoze muri Rayon Sports Bikorimana Gerrard afashije ikipe ye...
13 September 2019 Yasuwe: 4288 0

Irambona Eric umukinnyi umaze imyaka myinshi mu ikipe ya Rayon Sports...

Myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Rayon Sports, Irambona...
13 September 2019 Yasuwe: 3900 0