skol
fortebet

Akayabo k’amamiliyoni y’u Rwanda yagurishijwe mu cyamunara umwambaro Barack Obama yambaraga akina Basketball yavugishije benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 20, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Hari ibyamamare biba byarambaye umwambaro,bikarangira ugurishijwe bitewe n’agaciro ufite n’icyubahiro kuwawambaraga. Ubu Umwambaro bivugwa ko wambarwaga n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, ubwo yabaga akina Basketball mu mashuri yisumbuye, wagurishijwe ibihumbi $120 muri cyamunara yabereye mu Mujyi wa Dallas ku wa Gatandatu.

Sponsored Ad

Heritage Auctions yagurishije uyu mwambaro Obama yambaraga akina Basketball ubwo yigaga mu ishuri ryisumbuye ryo muri Honolulu yahawe ibihumbi $120 ni ukuvuga agera kuri miliyoni 109, 405,800 Frw.

Umunyamerika usanzwe ugura imyambaro ya siporo wawuguze ku wa 17 Kanama 2019 ntiyigeze ashaka ko amenyekana nk’uko byatangajwe n’iyi Heritage Auctions yawumugurishije.

Uyu niwo mwambaro wa Barack Obama yakinanaga

Iyi nzu ya cyamunara ya ‘Heritage Auctions’ yahawe uyu mwambaro na Peter Noble wigaga imyaka itatu inyuma ya Obama mu ishuri rya Punahou, aho yavuze ko yambaraga iyi nimero hagati ya 1978-79.

Noble kuri ubu ufite imyaka 55 aho aba muri Seattle, yavuze ko ubwo yawutoraguraga bari bagiye kuwushyira mu yindi myanda.

Nyuma y’umwaka umwe nibwo yabonye ifoto iriho Obama yambaye umwambaro wa nimero 23 ubwo yari ku ishuri.

Noble avuga ko igice cy’amafaranga yaguzwe uyu mwambaro azahabwa ishuri rya Punaho we na Obama bizeho.


Ubusanzwe Barack Obama akunda umukino wa Basketball

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa