skol
fortebet

Algeria yatwaye igikombe cya Afurika yaherukaga mu myaka 29 ishize

Yanditswe: Saturday 20, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Algeria niyo yegukanye igikombe cya Afurika 2019 nyuma yo gutsinda Senegal igitego 1-0,mu mukino wa nyuma wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Cairo mu Misiri.

Sponsored Ad

Ikipe ya Algeria yahabwaga amahirwe mberey’’umukino,ntiyatengushye abakunzi bayo kuko yabashije gutwara igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo itsinze Senegal igitego 1-0 cyatsinzwe na Baghdad Bounedjah ku munota wa 2 w’umukino.

Algeria yafunguye amazamu ku ishoti rya mbere yagerageje mu izamu nyuma y’aho Senegal yatakaje umupira hagati mu kibuga ufatwa na Ismael Bennacer ku ruhande,awuhereza Bounedjah warebye uko umunyezamu Gomis yari yataye izamu rye,ashota ishoti rikubita ku kuguru kwa myugariro Salif Sane rijya mu izamu.

Nkuko bisanzwe bigenda ku makipe afunguye amazamu hakiri kare ku mukino wa nyuma,Algeria yahise ijya kugarira,irekera ikibuga Senegal irayisatira cyane gusa ubwugarizi bwayo buba ibamba.

Algeria yinjiye mu mukino wa nyuma itaratsindwa,ari nayo yinjije ibitego byinshi mu irushanwa aho yinjije 12 itsindwa 2 gusa,yahinduye imikinire ikina yugarira kugira ngo irebe ko yakwegukana iki gikombe yashakaga cyane.

Senegal yabone uburyo bwinshi mu gice cya mbere ndetse n’imipira y’imiterekano ihagije ariko ntiyayibyaza umusaruro, kirangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri nabwo Algeria ntiyahinduye imikinire kuko yagiye mu kibuga cyayo irareka Senegal ikina yonyine gusa urwego rwo hasi rwa rutahizamu wayo Mbaye Niang rwatumye itishyura iki gitego yatsinzwe hakiri kare.

Ku munota wa 59 Senegal yahawe penaliti nyuma y’aho umukinnyi Adlene Guedioura akoreye umupira mu rubuga rw’amahina,gusa umusifuzi yaje kwitabaza VAR birangira iyi penaliti ikuweho.

Ku munota wa 66,Mbaye Niang yahawe umupira mwiza cyane,acenga umunyezamu M’bolhia,asigara n’izamu ryambaye ubusa arangije atera hanze.

Senegal yakomeje gusatira kugira ngo yishyure ndetse igenda ibona za coup franc nyinshi gusa birangira nta kintu ibashije kugeraho nubwo yihariye umupira ku kigero cya 60 ku ijana.

Algeria yaherukaga igikombe cya Afurika mu mwaka wa 1990 yacyakiriye ndetse kuva ubwo ntiyabashije no kongera kugera ku mukino wa nyuma mu gihe Senegal yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma muri 2002 itsindwa na Cameroon kuri penaliti.









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa