skol
fortebet

Alonso afashije Chelsea kubona intsinzi ya mbere muri Premier League (amafoto)

Yanditswe: Sunday 20, Aug 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea yabonye intsinzi yayo ya mbere ya Premier League 2017-2018 ibifashijwemo na Marcos Alonso wayitsindiye ibitego 2 kuri 1 cya Tottenham mu mukino wari ishyiraniro wabereye ku kibuga cya Wembley Tottenham igiye kujya yakiriraho imikino yo mu rugo cyane ko ikibuga cyayo White Hartlane kiri gusanwa. Uyu mukino wasozaga umunsi wa 2 wa shampiyona y’Ubwongereza wari witezwe na benshi cya cyane abafana ba Chelsea kubera ko batsinzwe umukino wa mbere na Burnley mu rugo ibitego 3-2 (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea yabonye intsinzi yayo ya mbere ya Premier League 2017-2018 ibifashijwemo na Marcos Alonso wayitsindiye ibitego 2 kuri 1 cya Tottenham mu mukino wari ishyiraniro wabereye ku kibuga cya Wembley Tottenham igiye kujya yakiriraho imikino yo mu rugo cyane ko ikibuga cyayo White Hartlane kiri gusanwa.

Uyu mukino wasozaga umunsi wa 2 wa shampiyona y’Ubwongereza wari witezwe na benshi cya cyane abafana ba Chelsea kubera ko batsinzwe umukino wa mbere na Burnley mu rugo ibitego 3-2 nyuma yo guhabwa amakarita 2 atukura byatumye abafana b’iyi kipe batangirana ubwoba.

Ikipe ya Chelsea niyo yatangiye ifungura amazamu ku munota wa 24 w’umukino kuri Coup franc nyuma y’ikosa umukinnyi Wanyama yakoreyeDavid Luiz maze umusore Marcos Alonso ayitera neza mu izamu rya Lloris.Iki gitego nicyo cyagaragaye mu gice cya mbere.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Tottenham Hotspurs yatangiye isatira cyane ari nako ba rutahizamu barimo Harry Kane na Dele Alli bakomeza guhusha amahirwe y’ibitego.Umukino wakomeje gukomera ubwo umutoza Mauricio Pochettino yakomezaga kongera ba rutahizamu nka Son na Sissoko mu kibuga mu rwego rwo kwishyura iki gitego aho byaje kumuhira ku munota wa 82 ubwo Michy Batshuayi rutahizamu wa Chelsea yitsindaga igitego ku mupira wari uturutse ku ikosa ryari rihanwe na Christian Eriksen.

Nyuma yo kunganya 1-1 amakipe yakomeje gusatirana ashaka igitego cya kabiri biza guhira Chelsea ku munota wa 88 ku mupira wari uzamukanwen’ikipe ya Tottenham David Luiz arawubambura awuha Pedro nawe awuhereza Alonso atsinda igitego cya 2 biyihesha amahirwe yo kubona amanota 3 yayo ya mbere muri iyi shampiyona.

Gutsindwa kwa Tottenham uyu munsi bitumye ikomeza kongera agahigo kabi ku kibuga Wembley kuko mu mikino 11 imaze kuhakinira yatsinze 2 yonyine bivuze ko igiye guhangana no kugikiniraho kuko imikino yose izakira uyu mwaka izayikinira ku iki kibuga.

Amafoto yaranze uyu mukino:









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa