skol
fortebet

Amavubi yakoreye ibitangaza mu mujyi wa Kinshasa yihimura kuri RDC

Yanditswe: Wednesday 18, Sep 2019

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi, y’abakina imbere mu gihugu, ijyanye muri Ethiopia icyizere gikomeye nyuma yo gutsindira ikipe ya Kongo kuri stade des Martyrs ibitego 3-2 mu mukino wa Gicuti wabaye kuri uyu wa Gatatu.

Sponsored Ad

Amavubi y’abakina imbere mu gihugu yaherukaga gutsindirwa na RDC ibitego 2-1 muri ¼ cya CHAN yabereye mu Rwanda muri 2016,yihimuye nayo iyitsindira iwayo ibitego 3-2 byatsinzwe na Manzi Thierry,Sugira Ernest na Nsabimana Eric Zidane.

Ikipe ya RDC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 42 ku gitego cyatsinzwe na Ava Dongo n’umutwe ku mupira wari uvuye muri Koloneri.

Amavubi ntiyacitse intege kuko yahise azamukana umupira ku munota wa 45,kapieteni Haruna Niyonzima awuha Sugiri Ernest wari kumwe na myugariro umwe wa Kongo yinjira mu rubuga rw’amahina ashota mu izamu umunyezamu awushyira muri koruneri.

Iyi koloneri yahise iterwa neza na kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima,awushyira ku mutwe wa Manzi Thierry yishyurira Amavubi. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

Mashami Vincent yatangiye igice cya kabiri akora impinduka 2, havamo Kimenyi Yves na Iranzi Jean Claude, hinjiramo Ndayishimiye Eric Bakame na Iradukunda Eric Radu.

Ku munota wa 60 Sugira Ernest yatsindiye Amavubi igitego cya kabiri nyuma y’umupira yari acomekewe na Manishimwe Djabel agasiga ubwugarizi bwa DR Congo.

Ku munota wa 67’, Nsabimana Eric Zidane yatsinze igitego cya 3 n’umutwe kuri koruneri yari itewe na Haruna Niyonzima.

Ku munota wa 72, Haruna Niyonzima yavuye mu kibuga asimburwa na Danny Usengimana, ku munota wa 81 Sugira Ernest yahaye umwanya Yannick Bizimana ni nako ku munota wa 87 Djabel yahaye umwanya Niyonzima Olivier Sefu.

Ku munota wa 85, ku burangare bwa ba myugariro b’u Rwanda, Beya Joel yatsinze igitego cya kabiri cya DR Congo ku mupira wari uhinduwe na Nsita Ernest.

Nyuma y’uyu mukino Amavubi yitwayemo neza,agomba guhita yurira indege iyerekeza muri Ethiopia aho azakina umukino ubanza wo mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020,uzaba kuwa 22 Nzeri 2019.RDC nayo izatana mu mitwe na Centrafrique kuri uwo munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa