Kigali

Amavubi yanyagiye Seychelles yubaka amateka mashya mu mikino mpuzamahanga

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 September 2019 Yasuwe: 3012

Amavubi yiyunze n’Abanyarwanda byimazeyo nyuma yo gutsinda ikipe ya Seychelles ibitego 7-0 mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar 2022.

Bwa mbere mu myaka 44 amaze ashinzwe,Amavubi yabashije gutsinda ibitego 7-0 mu mikino mpuzamahangamu mukino yahuragamo na Seychelles byiyongera kuri 3-0 yayitsinze mu mukino ubanza biba 10-0.

Amavubi yatangiye umukino asatira cyane aho yakagombye kuba yafunguye amazamu ku munota wa 5,Tuyisenge Jacques ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonye asigaranye n’umunyezamu.

Ku munota wa 13 w’umukino,Seychelles yahushije igitego cyabazwe ubwo Vigoot Gerrick yasigaranaga n’umunyezamu Kimenyi bonyine ateye uca ku ruhande.Ubu nibwo buryo bukomeye cyane iyi kipe yabonye muri uyu mukino.

Ku munota wa 16 w’umukino nibwo Amavubi yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bizimana Djihad ku mupira yaherejwe neza na Hakizimana Muhadjiri wateye coup franc yakorewe kuri Kagere Meddie.

Ku munota wa 22 Tuyisenge yahushije igitego cari cyabazwe ubwo yacomekerwaga umupira mwiza asigarana n’umunyezamu wenyine,ashatse kumuroba aramushota.

Amavubi yahise ibona ibitego 2 mu minota ibir gusa kuko ku munota wa 27 Kagere Meddie yatsinze igitego cyiza n’umutwe hanyuma Tuyisenge nawe ahita amwunganira ashyiramo icya 3 ku munota wa 28.

Amavubi yahise abona igitego cya kane ku munota wa 33 cyatsinzwe na Tuyisenge Jacques biyafasha kurangiza igice cya mbere ayoboye n’ibitego 4-0.

Mu gice cya kabiri Amavubi yatangiye yotsa igitutu Seychelles bituma ku munota wa 53 abona igitego cyatsinzwe na Meddie Kagere ku mupira yahawe na Imanishimwe Emmanuel.

Nyuma y’iminota 2,Amavubi yabonye igitego cya 6 cyatsinzwe na Mukunzi Yannick n’umutwe ku mupira wari uturutse kuri koloneri ya Djihad Bizimana.

Ku munota wa 79 Hakizimana Muhadjiriy atsinze igitego cya karindwi cy’Amavubi ku mupira mwiza yahawe na kapiteni Tuyisenge Jacques kuri counter attack bakoze.

Amavubi yatsinze ibitego ibindi bitego bitatu muri uyu mukino ariko umusifuzi avuga ko ba rutahizamu bari baraririye.

Ni ubwa mbere Amavubi atsinze ibitego 7-0 ikipe y’igihugu mu mikino mpuzamahanga gusa muri 2007 Amavubi yatsinze Djibouti ibitego 9-0 muri CECAFA.


Amavubi yeretse Seychelles ko ari insina ngufi muri ruhago

Amafoto: IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kimenyi Yves ashobora kudakina na Ethiopia kubera guhindura imyirondoro ava...

Umunyezamu wa mbere w’Amavubi Kimenyi Yves ashobora kugongwa n’ikibazo kimeze...
19 September 2019 Yasuwe: 895 0

UCL: Real Madrid yagaragaje ko igeze aharindimuka mu gihe Juventus...

Ishyamba si iryeru mu ikipe ya Real Madrid ikomeje kunyagirirwa mu...
19 September 2019 Yasuwe: 1260 0

Amavubi yakoreye ibitangaza mu mujyi wa Kinshasa yihimura kuri...

Ikipe y’igihugu Amavubi, y’abakina imbere mu gihugu, ijyanye muri Ethiopia...
18 September 2019 Yasuwe: 2443 0

Cristiano Ronaldo ari gushakisha bikomeye abakobwa bamuhaye umugati ashonje...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus,ari gushaka bikomeye abakobwa...
18 September 2019 Yasuwe: 4000 0

KNC yavuze uburyo abakinnyi bazazana iby’amarozi mu mikino yose bazahuriramo...

Kakoza Nkurunziza Charles wamamaye ku izina rya KNC ukuriye ikipe ya Gasogi...
18 September 2019 Yasuwe: 2180 0

Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 11 barahangana na RDC mu mukino wa...

Umutoza w’ikipe y’igihugu,Mashami Vincent,yamaze gutangaza abakinnyi 11...
18 September 2019 Yasuwe: 2233 1