skol
fortebet

Amavubi yagumye ku mwanya wayo ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA

Yanditswe: Monday 16, Oct 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi ntiyigeze izamuka cyangwa se ngo imanuke ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwasohotse kuri uyu munsi aho yongeye kuza ku mwanya wa 118 ku isi n’amanota 268 nkuko byagenze mu kwezi gushize.
Nubwo Amavubi atigeze akina imikino ku mataliki FIFA yateganyije ko imikino y’ibihugu iberaho,ntabwo byatumye iyi kipe imanuka nkuko benshi bari babyiteze ahubwo yabashije kugumana umwanya wayo ndetse n’amanota yari ifite mu kwezi gushize.
Muri Afurika igihugu cyaje ku isonga ni (...)

Muri Afurika igihugu cyaje ku isonga ni Tunisiya iri ku mwanya wa 28 ku isi n’amanota 834,ikurikiwe na Misiri ya 2 yaje ku mwanya wa 30 ku isi n’amanota 818.Senegal n’iya 3 ikaba iya 32 ku isi,RDC n’iya 4 muri afurika ikaba ari iya 35 ku isi mu gihe Nigeria yaje ku mwanya wa 5 muri Afurika n’iya 41 ku isi.

Ibihugu 10 bya mbere ku isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa