skol
fortebet

APR FC idafite Yannick irakina umukino ushobora kuyiraza ku mwanya wa mbere

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC irakina umukino wayo w’ikirarane w’umunsi wa 16 n’Amagaju idafite umukinnyi wayo ngenderwaho mu ikibuga hagati Yannick Mukunzi.
Ni umukino wakabaye warakinwe tariki ya 11 Gashyantare 2017, ariko bitewe n’uko iyi kipe ya APR FC yari irimo ikina imikino nyafurika byabaye ngombwa ko uyu mukino usibikwa ukaba uri bukinwe kuri uyu wa kabiri.
Uyu mukino ukaba utari bugaragaremo umukinnyi twakita moteri y’iyi kipe, kuko iyo ameze neza ikipe ya APR FC nayo iba ihagaze bwuma, ariko (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC irakina umukino wayo w’ikirarane w’umunsi wa 16 n’Amagaju idafite umukinnyi wayo ngenderwaho mu ikibuga hagati Yannick Mukunzi.

Ni umukino wakabaye warakinwe tariki ya 11 Gashyantare 2017, ariko bitewe n’uko iyi kipe ya APR FC yari irimo ikina imikino nyafurika byabaye ngombwa ko uyu mukino usibikwa ukaba uri bukinwe kuri uyu wa kabiri.

Uyu mukino ukaba utari bugaragaremo umukinnyi twakita moteri y’iyi kipe, kuko iyo ameze neza ikipe ya APR FC nayo iba ihagaze bwuma, ariko iyo byanze n’abagenzi be uba ubona batari mu mukino neza, ni Yannick Mukunzi utari bukine uyu mukino bitewe n’imvune yagize ku mukino batsinzwemo na Zanaco FC 1-0 igahita inabasezerera mu mikino nyafurika.

Yannick yavunikiye mu mukino.batsinzwemo na Zanaco FC

Yannick Mukunzi aje yiyongera kuri Hakizimana Muhadjiri, Butera Andrew na Itangishaka Blaise nabo batari bukine uyu mukino bitewe n’imvune.

Uyu mukino uteganyijwe ku isaha ya saa 15:30’ ubere i Huye.

Mu gihe APR FC yatsinda uyu mukino yahita ifata umwanya wa by’agateganyo iwambuye Rayon Sports nayo ifite umukino w’ikirarane na Police FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa