skol
fortebet

APR FC na Rayon Sports zamenye italiki zizacakirana muri shampiyona

Yanditswe: Tuesday 22, May 2018

Sponsored Ad

Mu nama yahuje umuyobozi wa FERWAFA n’abayobozi b’amakipe ku munsi w’ejo,yasize yemeje ko umukino w’ishyiraniro uhuza APR FC na Rayon Sports uzakinwa ku wa 16 Kamena 2018, ndetse amakipe afite ibirarane byinshi yabwiwe ko agomba kubikina vuba byihuse ndetse bemeza ko ku wa 01 Nyakanga aribwo shampiyona izarangira.

Sponsored Ad

Kubera gusubikwa kwa hato na hato kw’imikino,Marines FC yisanze ifite ibirarane 5, Rayon Sports ifite 4 ndetse n’andi makipe agifite imikino atarakina yabwiwe ko agomba kuyikina vuba ndetse bahawe ingengabihe nshya y’imikino ya shampiyona.

Gahunda y’imikino y’Ibirarane

Benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda,bamenyeshejwe ko wa mukino bakunda ndetse bitabira ari benshi wa APR FC na Rayon Sports uzakinwa ku wa 16 Kamena 2018 ku munsi wa 26 wa shampiyona, gusa hagomba kubanza gukinwa ibirarane.

Perezida wa FERWAFA yatangaje ko iyi ngengabihe bahaye amakipe,ari ukugira ngo bayisuzume barebe ko ibanyuze,uzagira ikibazo azagishyikiriza FERWAFA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa