Kigali

APR FC yanyagiye Etincelles FC,Rayon Sports inanirwa gutsinda AS Kigali y’abakinnyi 10 mu gikombe cy’intwari

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 January 2019 Yasuwe: 1990


Ikipe ya APR FC yihimuye kuri Etincelles iyitsinda ibitego 4-0 mu gihe Rayon Sports yananiwe gutsinda AS Kigali y’abakinnyi 10 mu mikino y’umunsi wa 2w’igikombe cy’intwari.

APR FC yatsinzwe na AS Kigali mu mukino wa mbere w’igikombe cy’intwari igitego 1-0,yanyagiye Etincelles FC ibitego 4-0 byatsinzwe na Nshuti Dominique Savio,Mugunga Yves,Hakizimana Muhadjiri na Akayezu Jean Bosco witsinze.

Rayon Sports yatsinze mu mukino wa mbere,yananiwe gutsinda AS Kigali yahawe ikarita itukura igice cya kabiri kigitangira,banganya 0-0.

AS Kigali yakinnye iminota myinshi y’igice cya kabiri ari abakinnyi 10 kuko Nsabimana Eric uzwi nka Zidane yahawe amakarita 2 y’umuhondo muri uyu mukino waranzwemo amakarita menshi.

Kunganya kwa Rayon Sports na AS Kigali,bitumye amakipe yose uko ari 3 agumana amahirwe yo kuzahatanira iki gikombe kugeza ku ku munsi wa nyuma uteganyijwe kuwa Gatanu.

AS Kigali na Rayon Sports zinganya amanota 4,APR FC ifite 3 mu gihe Etincelles fc yasezerewe.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Neymar Jr yatangaje myugariro wamubangamiye kurusha abandi bose yahuye...

Umukinnyi Neymar Jr w’imyaka 26 ukina asatira mu ikipe ya PSG yo mu...
20 July 2019 Yasuwe: 868 0

Matthijs de Ligt yasubije abavuga ko Cristiano Ronaldo ariwe watumye ajya...

Ibinyamakuru byo ku mugabane w’Uburayi bimaze iminsi bivuga ko myugariro...
20 July 2019 Yasuwe: 500 0

Amakipe yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup yamaze...

Amakipe yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu mikino ya CECAFA Kagame Cup y’uyu...
20 July 2019 Yasuwe: 1209 0

Algeria yatwaye igikombe cya Afurika yaherukaga mu myaka 29...

Ikipe y’igihugu ya Algeria niyo yegukanye igikombe cya Afurika 2019 nyuma yo...
20 July 2019 Yasuwe: 1033 0

Rayon Sports yamaze kwisubiza Micheal Sarpong wavugwaga muri Orlando...

Ikipe ya Rayon Sports yanze gukomeza gutegereza ibisubizo bya Orlando...
19 July 2019 Yasuwe: 6574 2

Mashami yishimiye itsinda u Rwanda rwatomboye mu gushaka itike ya AFCON...

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,Mashami Vincent yavuze ko itsinda rya F u...
19 July 2019 Yasuwe: 2152 0