skol
fortebet

APR FC yatangiye imikino ya Gicuti itsinda

Yanditswe: Monday 21, Aug 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yiganjemo abakinnyi bashya ndetse bakiri bato yatangiye imyiteguro y’umwaka w’imikino utaha itsinda umukino wa mbere wa gicuti yahuragamo n’ikipe yatoranyijwe n’umutoza Kayiranga Baptista kuri iki cyumweru taliki ya 20 Kanama 2017 aho yatsinze ibitego 3-0.
Uyu mukino wa gicuti n’indi iri imbere niyo gufasha ikipe ya APR FC gukomeza kumenyereza abakinnyi bayo bakiri bashya ndetse no gufasha umutoza Jimmy Mulisa gutoranya abakinnyi bafite impano cyane ko benshi bari mu igeragezwa. (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yiganjemo abakinnyi bashya ndetse bakiri bato yatangiye imyiteguro y’umwaka w’imikino utaha itsinda umukino wa mbere wa gicuti yahuragamo n’ikipe yatoranyijwe n’umutoza Kayiranga Baptista kuri iki cyumweru taliki ya 20 Kanama 2017 aho yatsinze ibitego 3-0.

Uyu mukino wa gicuti n’indi iri imbere niyo gufasha ikipe ya APR FC gukomeza kumenyereza abakinnyi bayo bakiri bashya ndetse no gufasha umutoza Jimmy Mulisa gutoranya abakinnyi bafite impano cyane ko benshi bari mu igeragezwa.

Uyu mukino wakurikiwe n’abayobozi bakuru ba APR FC ndetse na James Kabarebe warangiye ikipe y’ingabo z’igihugu itsinze ibitego 3-0 byatsinzwe na Nyirinkindi Saleh wazamuwe mu ikipe ya mbere avuye mu ishuli ry’umupira rya APR FC ndetse iki gitego nicyo rukumbi cyabonetse mu gice cya mbere mu gihe ibindi 2 byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri na Jean D’Amour wavuye muri Marines FC .

Icyagaragaye kuri uyu mukino ni uko mu gice cya mbere Jimmy Mulisa yabanje ikipe y’abakinnyi bashya 8 barimo 7 bazamuwe mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru ry’iyi kipe baje kugorwa cyane n’abasore batozwa n’umutoza Kayiranga Baptista nubwo bahushije ibitego byinshi.

Mu gice cya kabiri, umutoza Jimmy Mulisa yakoze impinduka akuramo ikipe yose ashyiramo ikipe isanzwe imenyerewe yarimo benshi mu bakinnyi basanzwe bakinira APR FC nka Hakizimana Muhadjiri ,Maxime, Fiston, Benedata, Onesme na Issabarushije ikipe ya Kayiranga biza kurangira binjije ibindi bitego 2 byaje gutuma umukino urangira ari ibitego 3 bya APR FC ku busa bw’ikipe yatozwaga na Kayiranga Baptiste.

Nyuma y’uyu mukino umutoza Jimmy Mulisa yatangaje ko yishimiye ibyo ikipe ye yamweretse ndetse ashimangira ko abona izitwara neza cyane nimara kumenyerana aho yavuze ko nta wundi rutahizamu bashaka biteguye gutegereza Sugira Ernest agakira gusa ashimangira ko APR FC iri mu biganiro na Rukundo Dennis myugariro w’ikipe ya KCCA.

APR FC irateganya umukino wa gicuti na KCCA yo muri Uganda mu mpera z’iki cyumweru biramutse bikunze cyane ko iyi kipe itaremeza niba izaboneka.

Ibitekerezo

  • yaa nibyorwose nize ubundi duhondagure udukpe tudutuma kwizanira inkoni zo kuduhana SHAMPION izatangira ryar???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa