skol
fortebet

Arsenal yaguze umunyezamu mushya usimbura Cech watumaga itsindwa

Yanditswe: Wednesday 20, Jun 2018

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye ,ikipe ya Arsenal yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu w’Umudage Bernd Leno wakiniraga Bayer Leverkusen,imutanzeho akayabo ka miliyoni 20 z’amapawundi.

Sponsored Ad

Uyu munyezamu w’imyaka 26 y’amavuko,yasinye amasezerano y’imyaka 5 ndetse agiye kuba umunyezamu wa mbere wa Arsenal nyuma y’aho Petr Cech wari nimero ya mbere umwaka ushize yitwaye nabi ntibishimishe abashinzwe gushakira Arsenal abakinnyi.

Leno ni kabuhariwe mu gukuramo penaliti

Mu kiganiro umutoza Unai Emery yagiranye n’abanyamakuru yabatangarije ko uyu muzamu ari kabuhariwe ndetse aje gufasha ikipe ya Arsenal gutera imbere cyane ko yari amaze imyaka 7 ari nimero ya mbere muri Leverkusen.

Yagize ati “Twishimiye ko Leno yahisemo gukorana natwe kandi dutegereje gutangira gukorana nawe mu mukino yo kwitegura umwaka w’imikino utaha.Bernd ni umunyezamu ufite ubuhanga n’ubunararibonye.Amaze imyaka 7 ari umunyezamu wa mbere wa Leverkusen.

Leno avuye muri Leverkusen ayikiniye imikino 304 ndetse mu myaka 7 ayimazemo,yasibye imikino 5 gusa muri Bundesliga ndetse ni umwe mu bakinnyi basigaye bagirirwa icyizere mu ikipe y’igihugu kuko amaze kuyihamagarwamo inshuro 6 nubwo atahamagawe mu gikombe cy’isi.

Leno ahamagarwa mu Budage

Kuza mu ikipe ya Arsenal kwa Leno byashyize ahabi abanyezamu bayo 2,Petr Cech na David Ospina cyane ko uyu aje ari nimero ya 1 nubwo bombi bifuzwa n’andi makipe aho uyu Cech yifuzwa na Napoli,Ospina akifuzwa na Fenerbahce.

Arsenal iri hafi gusinyisha abandi bakinnyi babiri barimo umukinnyi wo hagati Lucas Torreira ukinira Sampdoria na Uruguay ndetse myugariro Sokratis Papastathopoulos ukinira BVB.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa