skol
fortebet

Arsenal yahagaritse agahigo kabi yari imaranye imyaka 10 yikurikiranya ubwo yatsindaga Bunley

Yanditswe: Saturday 17, Aug 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yari imaze imyaka 10 idatsinda imikino 2 ifungura shampiyona ya premier League,yahagaritse aya mateka mabi ubwo yatsindaga Bunley ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa premier League.

Sponsored Ad

Arsenal yabanje mu kibuga abakinnyi bashya iherutse kugura barimo David Luiz na Dani Ceballos,yakuyeho amateka mabi yari amaze kuyokama yo kutabasha gutsinda imikino 2 ya mbere ifungura shampiyona ubwo yatsindaga Bunley ibitego 2-1.

Mu mukino utari uryoheye ijisho,Arsenal yafunguye amazamu ku munota wa 13 ku gitego cyatsinzwe na Alexandre Lacazette nyuma yo kubyigira mu rubuga rw’amahina ba myugariro ba Bunley.

Arsenal yari yabanje mu kibuga abakinnyi bakiri barimo Reiss Nelson na Joe Willock,yahise isubira inyuma iha rugari Bunley iza kuyishyura igitego ku munota wa 43 gitsinzwe na Ashley Barnes.

Arsenal yatangiye uyu mwaka w’imikino ikina umukino udashimishije,yagarutse mu gice cya kabiri ihagaze neza bituma ku munota wa 64 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na kabuhariwe Pierre-Emerick Aubameyang ku ishoti rikomeye yateye nyuma yo gucenga myugariro wa Bunley.

Umukinnyi Dani Ceballos watowe nk’uwigaragaje cyane muri uyu mukino,yakoze benshi mu bafana ba Arsenal ku mutima bituma bashima Zidane wemeye kumurekura akamubatiza.

Arsenal igomba gusura Liverpool mu mukino ukurikiraho w’umunsi wa 3 wa premier League uzabera Anfield.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa