skol
fortebet

Arsenal yiyemeje guha Crystal Palace abakinnyi batatu kugira ngo ibone Wilfried Zaha

Yanditswe: Wednesday 10, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal irifuza bikomeye rutahizamu ukomoka muri Cote d’Ivoire Wilfried Zaha gusa ntabwo ifite amapawundi iri gucibwa n’ikipe ye ya Crystal Palace ariyo mpamvu yemeye gutanga abakinnyi 3 barimo Mustafi, Elneny na Jenkinson kugira ngo imubone.

Sponsored Ad

Arsenal yananiwe kubona itike yo kwerekeza mu mikino ya UEFA Champions League uyu mwaka,irifuza kubakira ikipe kuri Wilfried Zaha ariyo mpamvu yiyemeje gutanga abakinnyi bayo batayiha umusaruro kugira ngo imubone.

Myugariro Mustafi wangwa na benshi mu bakunzi ba Arsenal kubera ibibazo ateza ikipe mu bwugarizi,yaguzwe miliyoni zisaga 30 mu ikipe ya Valencia ariko ari mu bakinnyi 3 bifuzwa gutangwa nk’ingurane ya Wilfried Zaha.

Crystal Palace yatangaje ko ikipe ishaka Wilfried Zaha igomba gutanga akayabo ka miliyoni 80 z’amapawundi ariko Arsenal itanga 40 barayanga.

Arsenal yasabye Crystal Palace ko bavugana ikajya iyishyura mu byiciro ariko ikabona uyu mugabo ukina aca ku mpande w’amacenga menshi cyane.




Arsenal irifuza gutanga Mustafi,Jenkinson na Elneny muri Crystal Palace kugira ngo ibone Zaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa