skol
fortebet

Bakame yerekanye icyakorwa kugira ngo Rayon Sports itware ibikombe 2 isigaye ihatanira

Yanditswe: Thursday 27, Apr 2017

Sponsored Ad

Umuzamu W’ikipe ya Rayon Sports ndetse akaba na kapiteni w’iyi kipe, Ndayishimiye Eric Bakame abona ko ikipe ye ifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro ariko ko bisaba kwegera cyane abakinnyi bakiri abana bari muri iyi kipe bakabategura mu mutwe cyane.
Bakame atangaje ibi nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports isezerewe mu mikino nyafurika itageze mu matsinda, aho abona ko aba bakinnyi ahanini bakizamuka baramutse bataganirijwe ngo bumve ko gutsindwa no gutsinda (...)

Sponsored Ad

Umuzamu W’ikipe ya Rayon Sports ndetse akaba na kapiteni w’iyi kipe, Ndayishimiye Eric Bakame abona ko ikipe ye ifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro ariko ko bisaba kwegera cyane abakinnyi bakiri abana bari muri iyi kipe bakabategura mu mutwe cyane.

Bakame atangaje ibi nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports isezerewe mu mikino nyafurika itageze mu matsinda, aho abona ko aba bakinnyi ahanini bakizamuka baramutse bataganirijwe ngo bumve ko gutsindwa no gutsinda byose bibaho bishobora gukora kuri iyi kipe ikaba yatakaza amahirwe yo kwegukana ibikombe 2 basigaye bahatanira ndetse banizeye kuzegukana.

Ati “Ubu ikintu gisigaye nugushyira amaso ku gikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro, ariko urabona dufite abakinnyi benshi mu ikipe yacu bakiri abana birasaba kubaganiriza cyane kugira ngo tudatakaza igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro kuko byose biracyashoboka, ndabizi kuba twasezerewe hari abatarabyakira ariko bibaho bagomba kubyakira niko ruhago iteye, tugomba gushyira amaso kubiri imbere.” Bakame aganira n’ikinyamakuru Umuryango

Kugeza ubu Rayon Sports irahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona kuko ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 55 n’imikino 2 y’ibirarane, ikaba irusha APR FC ya 2 amanota 5. Ni mu gihe kandi iyi kipe yaraye ikatishije itike ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Rugende ibitego 12 mu mikino yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa