skol
fortebet

Bashunga Abouba nawe yatandukanye n’ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 18, Jun 2019

Sponsored Ad

Umunyezamu Bashunga Abouba yamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports ku byerekeye kuyivamo akishakira indi kipe yerekezamo nyuma yo gutakaza umwanya wo kubanza mu kibuga ugahabwa Mazimpaka Andre.

Sponsored Ad

Nkuko yabitangarije ikinyamakuru Rwanda Magazine kiba hafi cyane ya Rayon Sports,Bashunga yavuze ko yamaze gusaba ubuyobozi ko bwamureka akigendera ndetse ngo nabo bahise bemera kumurekura nubwo yari asigaranye amasezerano y’umwaka.

Bashunga yagize ati “ Nari nsigaje umwaka umwe ariko namaze kumvikana na Rayon Sports, barandeka , banyemerera ko nagenda. Ndabashimira cyane kuko ni ikipe yamfashe nk’umwana mu rugo kandi mpora mbizirikana, nanayifuriza amahirwe masa mu marushanwa ari imbere.

Ndashimira cyane Perezida Muvunyi na komite ye kuko nibo bangaruye muri Rayon Sports. Kuva ngarutse hari byinshi twagezeho kandi tubasha no gukora amateka yo kugera muri 1/4 cya Confederation Cup. Ni amateka mpora nzirikana. Ndashimira kandi n’abafana ba Rayon Sports kuba baratubaye inyuma muri iki gihe cyose nabasaba gukomeza kuba hafi ikipe.”

Benshi mu bafana ba Rayon Sports bakunda cyane umunyezamu Bashunga kubera ukuntu muri Nyakanga 2018 yiyemeje kuva mu ikipe ya Bandari FC akagaruka muri Rayon Sports kuyifasha nyuma y’aho yari isigaranye umunyezamu Kassim cyane ko Bakame yari yahagaritswe.Bashunga yafashije Rayon Sports kugera muri ¼ mu marushanwa ya Total CAF Confederation Cup.

Biravugwa ko Bashunga Abouba wageze muri Rayon Sports muri 2015 avuye muri Gicumbi FC, agiye kwerekeza muri Zambia mu ikipe ya Mufulira Wanderers.

Ibitekerezo

  • tukwifurije amahirwe masa aho werekeje!! ugiye neza ureke babandi batazi gushima uwabakamiye bagenda bavuga ngo rayon mumyaka 30 ntirahinduka.ubu uko ibayeho buriwese arabibona nutagira amaso arabyumva,kandi ibyiza kurushaho birimbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa