skol
fortebet

Bidasubirwaho Afurika igiye kujya ihagararirwa n’ amakipe 9 mu gikombe cy’ Isi

Yanditswe: Wednesday 10, May 2017

Sponsored Ad

Mu gihe ubusanzwe umugabane w’ Afurika wajyaga uhagararirwa n’ amakipe atanu mu gikombe cy’ Isi ishyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA, kuri uyu wa kabiri 9 Gicurasi 2017 ryemeje ko umugabane w’Afrika ugiye kujya uhagararirwa n’amakipe 9 mu gikombe cy’Isi. Ibi bizatangirana n’ igikombe cy’ Isi cya 2026. Icyo gikombe kizitabirwa n’ amakipe 48.
Umugabane w’Afrika wari usanzwe uhagararirwa n’amakipe 5 , uzajya ubona amakipe 9, nyuma yaho umubare wabitabira uzamuwe.
Ikipe ya 10 muri Africa izajya (...)

Ikipe ya 10 muri Africa izajya yitabira imikino ya play offs izajya iyihuza n’amakipe yavuye ku yindi migabane, ahazajya hatanga amakipe 2 yandi yitabira igikombe cy’isi.
Tariki ya 30 Werurwe uyu mwaka, ni bwo bwa mbere FIFA yari yatangaje uko amakipe azajya agaabanywa iyi myanya mu gikombe cy’isi.

Iri vugurura ry’igikombe cy’isi, rizajya riba ririmo amakipe 16 avuye ku mugabane w’i Burayi, wari usanzwe uhagararirwa n’amakipe 13.

Muri Mutarama uyu mwaka, ni bwo abagize FIFA bemeje uyu mushinga wa Perezida wa FIFA Gianni Infantino, ko amakipe yitabira igikombe cy’isi yava kuri 32 akaba 48.
Uko iyi myanya izagabanywa hirya no hino ku migabane:

• Asia: Amakipe 8 azajya ahita abona tike, avuye ku makipe 4.5 (Umugabane wose ufite amakipe 46)
• Africa: Amakipe 9 azajya ahita abona tike, avuye ku makipe 5 (Africa ifite amakipe 54)
• Amerika ya ruguru no hagati: Amakipe 6 azajya ahita abona tike, avuye ku makipe 3.5 (Uyu mugabane ufite amakipe 34)
• Amerika y’Epfo: Amakipe 6 azajya ahita abona Tike, avuye ku makipe 4.5 (Umugabane wose ufite amakipe 10)
• Oceania: Ikipe imwe izajya ihita ibona tike, bivuye kuri 0.5 (Umugabane wose ufite amakipe 11)
• Uburayi: Amakipe 16 azajya ahita abona tike, bivuye ku makipe 13 (Umugabane wose ufite amakipe 55)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa