skol
fortebet

Biravugwa ko Nkunzingoma Ramadhan yeguye ku mirimo yo gutoza abazamu ba Rayon Sports

Yanditswe: Friday 14, Dec 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’abazamu ba Rayon Sports,Nkunzingoma Ramadhan,biravugwa ko yamaze gushyikiriza ubuyobozi bwa Rayon Sports ibaruwa yegura ku mirimo ye kubera ko imaze amezi 3 itamuhemba.

Sponsored Ad

Ramadhan udaheruka kugera ku myitozo ya Rayon Sports nyuma y’umukino wa APR FC, yibasiriwe na bamwe mu bafana ba Rayon Sports bamubwiye ko ntacyo amaze kubera amakosa yakozwe n’umunyezamu Bashunga Abouba atoza ku mukino iyi kipe iheruka gutsindwa na APR FC, bikubitiraho no kuba adaheruka guhembwa niko kwandika ibaruwa yegura ku mirimo ye, nkuko amakuru dukesha Eachamps abitangaza.

Muhirwa Freddy yabwiye Eachamps dukesha iyi nkuru ko nawe yumvishe ayo makuru ko Nkunzingoma Ramadhan yasezeye ariko atarabona ibaruwa ye ndetse ahakana ibivugwa ko bamurimo umushahara w’amezi 3.

Yagize ati “Nanjye nabyumvishe ariko ntabwo ndabona ibaruwa ye isezera,menye ngo ni biki, nta kibazo na kimwe twari dufitanye kuko duherukana ku mupira wa APR FC, ejo sinabonetse ku myitozo bambwira ko ataje gusa namutumyeho ngo tuvugane menye ikibazo agihari, nta mezi atatu tumurimo kuko ukwezi gushize twarahembye kandi twahembye abakozi bose, n’abiri ndumva ntayo kereka niba harabayeho kwibeshya ariko ibyo abantu babireba bakabikemura bitarinze kugera aho.”

Ramadhan ntiyagaragaye ku myitozo yo ku munsi w’ejo Rayon Sports yakoze yitegura AS Muhanga kuri uyu wa Gatandatu ndetse abakunzi ba Rayon Sports bemeje ko atari yayikandagiramo nyuma y’umukino wa APR FC.

Nkuzingoma Ramadhan yiinjiye muri Rayon Sports mu ntangiriro z’umwaka w’imikino ushize wa 2017/2018 azanywe na Karekezi Olivier, akaba yari asimbuye Masope werekeje mu Burundi mu ikipe ya LLB.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa