skol
fortebet

Biravugwa:Visi-Perezida wa mbere wa Rayon Sports yeguye

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Amakuru akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko Visi perezida wa mbere wa Rayon Sports Thadee Twagirayezu yaba yeguye ku nshingano ze kubera impamvu zitandukanye zitatangajwe.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru yacaracaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Visi perezida wa mbere wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee yeguye kuri izi nshingano ze aho bivugwa ko ngo byaba byatewe nuko iyi kipe itaramwishyura amafaranga imubereyemo.

Mu kiganiro Perezida wa Rayons Sports, Sadate Munyakazi,yagiranye na Radio 10 mu gitondo, yavuze ko ntacyo azi kuri aya makuru gusa uyu munsi biramenyekana.

Ati “ Ntabwo ayo makuru ndayamenya nanjye nayabonye ku mbuga nkoranyambaga ariko mu buryo bwizewe ntayo mfite.Nagerageje telefoni ye ntibyakunda.Njye ku bwanjye ntabwo ndayamenya.”

Amakuru aravuga ko ngo Visi perezida Twagirayezu Thadee yaba yeguye kubera ko ngo hari amafaranga y’amatike yishyuriye abakinnyi ubwo berekezaga muri Nigeria akaba atarayishyurwa.

Biravugwa kandi ko Thadee yagerageje kwegura inshuro 2 mu minsi ishize ariko abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports bakamusaba kubireka.

Kugeza ubu Twagirayezu ntacyo aratangaza gusa turacyakurikirana iyi nkuru neza kugeza ubwo turabagezaho amakuru yuzuye.

Ku rundi ruhande Perezida wa Rayon Sports yasabye abafana gukomeza ubumwe ndetse bakarushaho gutegura umukino wa Bugesera FC uzaba kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.

Ibitekerezo

  • Uyu mugabo se yarari m’ubutembere? Hahahahahahaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa