skol
fortebet

Bugesera igiye gusinyisha umukinnyi wahoze akinira Rayon Sports

Yanditswe: Friday 23, Jun 2017

Sponsored Ad

Bugesera yarangije ku mwanya wa 5 iri mu biganiro na Ndatimana Robert aho bivugwa ko bari hafi kumvikana n’uyu musore wahoze akinira Rayon Sports mbere y’uko yerekeza muri Police FC amazemo imyaka 2.
Nubwo byari bimaze iminsi bivugwa ko uyu musore ashobora kugaruka muri Rayon Sports amakuru agera ku Umuryango aravuga ko uyu musore yamaze kumvikana na Bugesera ko ndetse yiteguye kuyikinira umwaka utaha.
Uyu musore wagize ibibazo nyuma yo kuva muri Rayon Sports birimo gufungwa ashinjwa (...)

Sponsored Ad

Bugesera yarangije ku mwanya wa 5 iri mu biganiro na Ndatimana Robert aho bivugwa ko bari hafi kumvikana n’uyu musore wahoze akinira Rayon Sports mbere y’uko yerekeza muri Police FC amazemo imyaka 2.

Nubwo byari bimaze iminsi bivugwa ko uyu musore ashobora kugaruka muri Rayon Sports amakuru agera ku Umuryango aravuga ko uyu musore yamaze kumvikana na Bugesera ko ndetse yiteguye kuyikinira umwaka utaha.

Uyu musore wagize ibibazo nyuma yo kuva muri Rayon Sports birimo gufungwa ashinjwa gutera inda umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure ndetse no kubura umwanya burundu mw’ikipe ya Seninga Innocent kuri ubu agiye gushakira umugati mu ikipe ya Bugesera y’umutoza Kanyankore Yaounde.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC muri kimwe cya kane iyi kipe yo mu ntara y’iburasirazuba yiteguye kugura abakinnyi benshi cyane cyane cyane abugarira nkuko byatangajwe ni umutoza Kanyankore.

Ndatimana ashobora kuba umukinnyi wa mbere basinyishije mbere ya benshi iyi kipe yiteguye gusinyisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa