skol
fortebet

Bugesera yasinyishije undi mukinnyi wa APR FC

Yanditswe: Monday 21, Aug 2017

Sponsored Ad

Bimaze kugaragara ko ikipe ya Bugesera FC yafashe isoko ryayo mu ikipe ya APR FC aho kuri ubu yamaze kugura rutahizamu Mubumbyi Bernabbe wari waratijwe mu ikipe ya AS Kigali mu mwaka w’imikino ushize uje wiyongera ku bandi bakinnyi 2 iherutse kugura.
Uyu musore yari amaze iminsi avugwa ko ashobora kuguma mu ikipe ya APR FC cyane ko uwo bari baguze Sugira Ernest yavunitse ndetse akazamara amezi 5 adakina gusa byarangiye ku munsi w’ejo taliki ya 20 Kanama 2017 yumvikanye n’ikipe ya Bugesera (...)

Sponsored Ad

Bimaze kugaragara ko ikipe ya Bugesera FC yafashe isoko ryayo mu ikipe ya APR FC aho kuri ubu yamaze kugura rutahizamu Mubumbyi Bernabbe wari waratijwe mu ikipe ya AS Kigali mu mwaka w’imikino ushize uje wiyongera ku bandi bakinnyi 2 iherutse kugura.

Uyu musore yari amaze iminsi avugwa ko ashobora kuguma mu ikipe ya APR FC cyane ko uwo bari baguze Sugira Ernest yavunitse ndetse akazamara amezi 5 adakina gusa byarangiye ku munsi w’ejo taliki ya 20 Kanama 2017 yumvikanye n’ikipe ya Bugesera kuyikinira mu gihe cy’ imyaka ibiri.

Mubumbyi wari umaze iminsi mu ikipe y’igihugu ntiyahiriwe na Shampiyona ishize kuko ntiyabonye umwanya uhagije wo gukina muri AS Kigali byatumye atangira gushaka aho yabona umwanya uhagije none birangiye yerekeje mu ikipe ya Bugesera FC.

Uyu musore yiyongereye ku bakinnyi batandukanye ikipe ya Bugesera yamaze kugura barimo umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu wavuye muri Pepiniere, Tuyisenge Pekeyake wavuye Musanze, Ndatimana Robert wavuye muri Police FC,Dusenge Bertin wavuye Marines FC , Ntijyinama Patrick wavuye muri Gicumbi, Nininahazwe Fabrice na Bukebuke Yannick baturutse muri APR FC na Nzigamasabo Steve wavuye mu Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa