skol
fortebet

Bwa mbere mu mateka umunyarwanda agiye gukina muri NBA

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

Umusore Frank Ntilikina umunyarwanda usanzwe uba mu Bufaransa ashobora kubimburira abandi banyarwanda gukina shampiyona ya Basketball ikunzwe cyane ya NBA dore ko uyu munsi taliki ya 22 Kamena mu rukerera aribwo turaza kumenya abakinnyi bashya baraza muri iyi shampiyona baturutse mu mashuli ibyo bita “Draft” aho ni uyu musore ari mubaza gutoranywa n’imwe mu makipe yo muri iyi shampiyona.
Uyu musore ukina asatira (point guard) wigaragaje cyane mu marushanwa yo mu Bufaransa akina mu ikipe ya (...)

Sponsored Ad

Umusore Frank Ntilikina umunyarwanda usanzwe uba mu Bufaransa ashobora kubimburira abandi banyarwanda gukina shampiyona ya Basketball ikunzwe cyane ya NBA dore ko uyu munsi taliki ya 22 Kamena mu rukerera aribwo turaza kumenya abakinnyi bashya baraza muri iyi shampiyona baturutse mu mashuli ibyo bita “Draft” aho ni uyu musore ari mubaza gutoranywa n’imwe mu makipe yo muri iyi shampiyona.

Uyu musore ukina asatira (point guard) wigaragaje cyane mu marushanwa yo mu Bufaransa akina mu ikipe ya SIG Strasbourg, magingo aya ari muri Amerika aho ategereje ko inzozi ze ziba impamo cyane ko byitezwe ko ari buze gufatwa n’ikipe ya New york Knicks ikize kurusha ayandi yose muri NBA nkuko urutonde ruheruka dukesha Forbes rubitangaza.


Uretse kuba yakwerekeza muri New York Knicks uyu musore afite inyungu ikomeye yo gukina mu ikipe ikinamo ibihangange muri Basketball nka Carmelo Antony wafashije Leta Zunze z’Amerika gutwara imidali 3 ya zahabu mu mikino Olimpike 2008,2012 na 2016 ndetse ari ku mwanya wa 25 mu bamaze gutsinda amanota menshi mu mwaka w’imikino usanzwe.Si Anthony gusa bazakinana naramuka atowe na Knicks kuko ifite abandi bakinnyi bakomeye nka Kristaps Porzingis n’abandi.

Ikipe ya Knicks iraza gutora umukinnyi ari iya 8 aho byitezwe ko ishobora gufata uyu musore wabaye umukinnyi mwiza ukiri muto mu bufaransa inshuro 2 (2016 na 2017) ndetse yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa ry’igikombe cy’uburayi cy’abatarengeje imyaka 18 mu mwaka ushize 2016 ( 2016 FIBA Europe under-18 championship MVP).


Abajijwe n’urubuga rwa Interineti rwa NBA (nba.com ) uko yiyumva gukina mu ikipe ya Knicks uyu musore yatangaje ko ari inzozi ze gukina mu ikipe ikomeye nka Knicks.

Yagize ati “Umuryango urakomeye cyane,biraza kuba ari agatangaza kujya muri iyi kipe yamfasha gutera imbere no kuzamura urwego rwanjye rw’imikinire.”

Naramuka aterekeje muri New york knicks uyu musore araza gutorwa n’ikipe ya Dallas Mavericks iraza gutora umukinnyi ku mwanya wa cyenda.Uyu musore yavutse ku italiki ya 28 Nyakanga 1998 avukira mu mugi wa Lxelles mu Bubiligi ku mubyeyi w’umunyarwanda Mukarugema Jacquelline wamuherekeje muri Amerika aho baraza kuba bari mu mugi wa Brooklyn muri Barclays Center bategereje kureba ikipe barekezamo.

Ibitekerezo

  • Nta Papa agira?

    U rwanda rucungire hafi kuko afite ubwenegihugu bw’ubufaransa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa