skol
fortebet

Byinshi ukwiye kumenya kuri Lionel Messi wujuje imyaka 30 uyu munsi

Yanditswe: Saturday 24, Jun 2017

Sponsored Ad

Kabuhariwe mu mupira w’amaguru Lionnel Messi arizihiza isabuku y’imyaka 30 amaze avutse kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 24 Kamena aho tugiye kubagezaho ibyo yakoze mu mibare cyane ko mu magambo ibye biteza umwuka mubi mu bafana be n’aba Cristiano Ronaldo..
Uyu musore yavutse kuri iyi taliki mu mwaka wa 1987 avukira mu mugi wa Rosalio mu gihugu cya Argentina afite uburebure bwa metero 1 na sentimetero 70. Mu buzima bwe yakiniye amakipe 2 yonyine ikipe ya Newell’s old Boys yavuyemo akiri muto (...)

Sponsored Ad

Kabuhariwe mu mupira w’amaguru Lionnel Messi arizihiza isabuku y’imyaka 30 amaze avutse kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 24 Kamena aho tugiye kubagezaho ibyo yakoze mu mibare cyane ko mu magambo ibye biteza umwuka mubi mu bafana be n’aba Cristiano Ronaldo..

Uyu musore yavutse kuri iyi taliki mu mwaka wa 1987 avukira mu mugi wa Rosalio mu gihugu cya Argentina afite uburebure bwa metero 1 na sentimetero 70. Mu buzima bwe yakiniye amakipe 2 yonyine ikipe ya Newell’s old Boys yavuyemo akiri muto ku myaka 13 afite ubumuga bw’ ubugufi bukabije yaje kwerekeza mu ikiipe ya FC Barcelona yemera kumuvuza.

Yakinnye umukino wa mbere mu ikipe nkuru ya FC Barcelona taliki ya 16 Ukwakira 2004 ku myaka 17 ubwo yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 82 mu mukino wa shampiyona ikipe ya Barcelona yari yahuye na Espagnol .Yatsinze igitego cya mbere mu ikipe nkuru taliki yay a 1 gicurasi 2005 ubwo Barcelona yahuraga na Albacete aho yaciye agahigo ko kuba umukinnyi ukiri muto watsindiye Barcelona igitego ku myaka 17.

Uyu musore ufatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose w’ikipe ya FC Barcelona ndetse no muri shampiyona ya Espagne amaze imyaka 13 akina muri Barcelona aho amaze guca uduhigo tutabrika.

TUMWE MU DUHIGO MESSI AMAZE GUCA

Messi niwe mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Espagne kuva yatangira aho afite ibitego 349.Arusha umukurikiye ibitego 64.

Messi niwe ufite ibitego byinshi muri FC Barcelona kuko amaze kuyitsindira ibitego 507 mu marushanwa yose.

Messi afite agahigo ko kuba ariwe mukinnyi watsinze ibitego 5 mu mukino 1 wa Champions League ubwo yahuraga na Bayer Leverkusen 2012.

Messi niwe umaze gutsinda ibitego byinshi muri El classico (23).uyu kandi niwe mukinnyi utari umunya Espagne umaze gukinira Barcelona imikino myinshi (583).

Messsi niwe mukinnyi umaze gutsindira ikipe imwe ibitego byinshi muri Champions League (94). Afite agahigo ko kuba ari we mukinnyi umaze imyaka 8 yikurikiranya atsinda ibitego 40.

Ibitego 50 yatsinze mu mwaka w’imikino 2011-2012 byamugize umukinnyi wa mbere ubashije gutsinda ibitego byinshi mu mwaka w’imikino umwe.

Lionnel Messi amaze gutwara Ballon d’or 5 arusha imwe Cristiano Ronaldo umukurikiye.

Lionnel Messi amaze gukina imikino 583 mu ikipe ya FC Barcelona .Amaze iminota ibihumbi 46985 ayikinira aho yatsinze imikino 413 atsindwa imikino 67 anganya103.

Amaze gutsinda ibitego 507 muri byo 408 yabitsindishije ukuguru kw’imoso,75 abitsindisha ukuguru ku iburyo 22 abitsindisha umutwe 2 abitsindisha ikindi gice cy’umubiri.Akaba amaze gutanga imipira yavuyemo ibitego 193.

Yatangiye gukina mu ikipe y’igihugu ya Argentine afite imyaka 18 amaze kuyitsindira ibitego 58 aho ari we ufite byinshi nubwo nta gikombe arayihesha.Mu ikipe ya FC Barcelona amaze gutwara La liga 8,Champions League 4 ,UEFA Super cup 3,ibikombe by’isi by’ama clubs 3 Copa del Rey 5 na Ballon d’or 5.

Ibitekerezo

  • N,Umwami wa ruhago

    N,Umwami wa ruhago

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa