skol
fortebet

Carlo Ancelotti yatangaje umukinnyi wamwirukanishije mu ikipe ya Real Madrid

Yanditswe: Sunday 24, Feb 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Napoli Carlo Ancelotti wahoze atoza ikipe ya Real Madrid akaza kwirukanwa mu buryo budasobanutse,yavuze ko impamvu nyamukuru yamwirukanishije muri iyi kipe y’ubukombe ari ukudakinisha Gareth Bale.

Sponsored Ad

Ancelotti yabwiye abanyamakuru ko yasimbuje uyu munya Wales birakaza perezida wa Real Madrid,Perez nibwo yatangiye kumwanga bituma mu mwaka wakurikiyeho amwirukana.

Carlo Ancelotti watoje ikipe ya Real Madrid kuva mu mwaka wa 2013 kugeza 2015,yatwaye ibikombe 4 birimo UEFA Champions League imwe Copa Del Rey,UEFA Super Cup na FIFA Club World Cup.

Ancelotti yavuze ko Bale bagereye rimwe muri Real Madrid mu mwaka wa 2013,atigeze akina ibyo yifuzaga kuko yikundaga, ariko kubera ko yari yaguzwe akayabo yategekwaga kumukinisha.

Yagize ati “Gufatanya mu ikipe ni ingenzi cyane kuko ikintu kimbabaza cyane ni umukinnyi udakinana na bagenzi be mu mukino.Umwe mu bakinnyi wikundaga yatumye ntakaza akazi kanjye.Impamvu nashwanye na Florentino Perez ni uko nasimbuje Bale dukina na Valencia.

Bale yagombaga guha umupira Karim Benzema agatsinda igitego ariko yahisemo kuwutera ishoti.Naramusimbuje induru ziravuka,nshwana na Perez.Ntabwo ari byiza kubivuga ariko sinifuza ko hari umukinnyi wa Napoli wamera gutyo.”

Ikibabaje ni uko nta mutoza wakoranye neza na Bale nyuma ya Carlo Ancelloti kuko niwe wirukanishije na Zinedine Zidane.



Ancelotti yavuze ko Bale ariwe wamwirukanishije muri Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa