skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatangaje amagambo yabwiye Gonzalo Huguain ubwo yari amaze guhabwa ikarita itukura

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yagaragaye ari kubwira amagambo Gonzalo Huguain mu mukino baraye batsinzemo AC Milan byatumye benshi bakeka ko barimo bashwana gusa Ronaldo yabyamaganiye kure avuga ko yamwihanganishaga kubera ko yari amaze guhabwa ikarita itukura.

Sponsored Ad

Gonzalo Huguain yasohowe mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo yarangiza agatuka umusifuzi byamuviriyemo ikarita itukura ndetse biteza umwuka mubi watumye abakinnyi barimo na Cristiano Ronaldo bamwuzuraho,bamubwira amagambo atandukanye.

Benshi bavuze ko Cristiano Ronaldo yashwanye na Huguain cyane ko bivugwa ko uyu munya Argentina amufitiye inzika y’uko ariwe wamusohoye mu ikipe ya Juventus ariko Ronaldo yabihakanye avuga ko yamusabaga kwihangana kugira ngo atazafatirwa ibihano biremereye.

Yagize ati “Namusabye gutuza kugira ngo bitamuviramo kuzafatirwa ibihano biremereye.Ntiyagize umukino mwiza,gutsindwa byamubabaje kandi ni ibintu byumvikana.Nizere ko atazafatirwa ibihano birenze.”

Huguain yasabye abafana ba AC Milan imbabazi kubera iyi myitwarire mibi yagaragaje ku musifuzi wabasifuriye mu mukino batsinzwemo na Juventus ibitego 2-0 ku kibuga cyabo,cyane ko yahushije na penaliti muri uyu mukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa