skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatangaje byinshi nyuma yo kunyagira New Zealand

Yanditswe: Sunday 25, Jun 2017

Sponsored Ad

Umusore Cristiano Ronaldo yaraye afashije ikipe ya Portugal kugera mu mikino ya kimwe cya Kabiri cya FIFA Confederations cup nyuma y’aho bayinyagiye ibitego 4-0 aho yatangaje ko biteguye gutwara iki gikombe .
Uyu musore waraye atsinze igitego cya 57 mu ikipe y’igihugu cyamushize ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw ‘abakinnyi bamaze gutsindira ibihugu byabo ibitego byinshi aho ategereje guca agahigo ka Ferenc Puskas watsindiye Hongiriya ibitego 84. Yaraye atangaje ko yizeye ko igihugu cye cya (...)

Sponsored Ad

Umusore Cristiano Ronaldo yaraye afashije ikipe ya Portugal kugera mu mikino ya kimwe cya Kabiri cya FIFA Confederations cup nyuma y’aho bayinyagiye ibitego 4-0 aho yatangaje ko biteguye gutwara iki gikombe .

Uyu musore waraye atsinze igitego cya 57 mu ikipe y’igihugu cyamushize ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw ‘abakinnyi bamaze gutsindira ibihugu byabo ibitego byinshi aho ategereje guca agahigo ka Ferenc Puskas watsindiye Hongiriya ibitego 84. Yaraye atangaje ko yizeye ko igihugu cye cya Portugal kizegukana iri rushanwa.

Yagize ati “Natsinze igitego cya mbere bifasha ikipe gukina neza nubwo nahushije ibitego byinshi.Twakinnye neza kuko twari dushaka gutsinda mu gice cya mbere.Ntabwo byari byoroshye gukina nkuko twakinnye kuko ikibuga nticyari cyiza.Tuzi neza ko muri kimwe cya kabiri tuzahura n’ikipe ikomeye hagati ya Chile n’Ubudage gusa twifitiye icyizere.

Nyuma yo gutsinda ibitego 4-0 bya Cristiano Ronaldo,Bernardo Silva,Andre Silva na Nani ikipe ya Portugal yageze muri Kimwe cy kabiri iyoboye itsinda A n’amanota 7 inganya na Mexique yatsinze ku munsi w’ejo Uburusiya ibitego 2-1 ariko bigatandukanwa n’ibitego.

Aya makipe ategereje ayo bizahura mu itsinda B ririmo ibihugu 2 by’ibihangange Ubudage na Chile bihabwa amahirwe menshi yo kuzamuka ndetse no gutwara igikombe aho kuri uyu munsi taliki ya 25 kamena Chili irakina na Australia mu gihe Ubudage burisobanura na Cameroon.

Ikipe iraza kuyobora iri tsinda izahura naa Mexique mu gihe ikipe ya 2 izaahura na Portugal mu mikino ya kimwe cya kabiri izakinwa mu cyumweru gitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa