skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatunguye benshi kubera amarenga yaciye y’igihe azasezerera ku mupira w’amaguru

Yanditswe: Wednesday 21, Aug 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus,Cristiamo Ronaldo,yatangarije kuri televiziyo ya Portugal TV imwe ko bishoboka ko umwaka utaha ashobora kuzasezera ku mupira w’amaguru cyangwa se akazabikora ageze ku myaka 40 cyangwa se 41.

Sponsored Ad

Cristiano w’imyaka 34 aherutse gusinya amasezerano y’imyaka 4 mu ikipe ya Juventus ariko ashobora kutayirangiza kubera impamvu zirimo kuba ashaka kuzasoza umupira w’amaguru agikunzwe na benshi nk’ibyagiye bikorwa n’abahanga batandukanye.

Ronaldo yanze guhakana ibyo gusezera umupira w’amaguru mu mpera z’uyu mwaka w’imikino ariko anavuga ko agifite imbaraga zo gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati “Ntabwo ntekereza ku byerekeye gusezera umupira w’amaguru.Wenda nshobora guhagarika mu mwaka utaha …..ariko nshobora kuzakina kugeza ku myaka 40 na 41.Simbizi ariko icyo mpora mvuga n’ukwishimira buri munsi.Impano n’iy’agaciro kandi nzakomeza kuyishimira.”

Umwaka ushize, Ronaldo niwe watsinze ibitego byinshi muri Juventus aho muri La Liga yatsinze 21 anafasha iyi kipe kweguakana igikombe cya Serie A ku nshuro ya 8 yikurikiranya.

Ronaldo wakiniye Manchester United na Real Madrid yongeye kwibutsa isi yose ko nta mukinnyi n’umwe umurusha uduhigo ku isi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa