skol
fortebet

David Luiz yatangaje umukinnyi wa APR FC wamushimishije kurusha abandi

Yanditswe: Sunday 13, Oct 2019

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya Arsenal,David Luiz w’imyaka 32 yaraye yitabiriye umukino wa shampiyona wahuzaga APR FC na Etincelles birangira ashimiye umukinnyi wo hagati Bukuru Christophe kubera umupira mwiza yakinnye mu gice cya mbere.

Sponsored Ad

David Luiz warebye APR FC itsinda Etincelles FC ibitego 3-0,yongoreye Bukuru Christophe amubwira ko ariwe ufite impano cyane mubo bakinanaga ubwo igice cya mbere cyari kirangiye ari gusuhuza abakinnyi b’amakipe yombi.

Bukuru Christophe uhagaze neza muri iyi minsi,ari gukina umwaka we wa mbere mu ikipe ya APR FC nyuma yo kurekurwa na Rayon Sports yakiniraga ubushize.

David Luiz yifurije Bukuru Christophe amahirwe no gukomeza kwitwara neza mu yindi mikino iri imbere cyane ko atarakina imikino myinshi muri APR FC.

APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 7 nyuma yo gutsinda ibitego 3-0 Etincelles FC ibifashijwemo n’ibitego bya Sefu na Danny Usengimana watsinze bibiri.

Uretse Bukuru Christophe,David Luiz yashimiye umwana witwa Prince ukina mu ishuli ryitwa Agaciro Football Academy, wagaragaje ubuhanga mu kunobagiza umupira.



David Luiz yashimye Bukuru Christophe na Prince bamwiyeretse ku munsi w’ejo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa