skol
fortebet

Espoir FC yarahiriye gusezerera Rayon Sports

Yanditswe: Sunday 25, Jun 2017

Sponsored Ad

Umutoza Ndizeye Jimmy yatangaje ko we n’abakinnyi be baraza gukora ibishoboka byose bagatsinda ikipe ya Rayon Sports ibitego byinshi bityo bikabafasha gukora amateka yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro baba bagezeho ku nshuro ya mbere.
M kiganiro n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru uyu mutoza yagitangarije ko we n’ikipe ye bameze neza kandi ko igihe ari iki ngo bakuremo iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.
Yagize ati “Ubu turi mu mwanya mwiza wo kuba twagera ku (...)

Sponsored Ad

Umutoza Ndizeye Jimmy yatangaje ko we n’abakinnyi be baraza gukora ibishoboka byose bagatsinda ikipe ya Rayon Sports ibitego byinshi bityo bikabafasha gukora amateka yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro baba bagezeho ku nshuro ya mbere.

M kiganiro n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru uyu mutoza yagitangarije ko we n’ikipe ye bameze neza kandi ko igihe ari iki ngo bakuremo iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.

Yagize ati “Ubu turi mu mwanya mwiza wo kuba twagera ku mukino wa nyuma.Twakoze ibishoboka byose ngo dukuremo amakipe akomeye twahuye nayo.Turabizi ko tugiye guhura n’ikipe nziza mu gihugu gusa twiteguye neza uyu mukino.”

Umutoza Ndizeye utarahiriwe n’imikino yo kwishyura ya shampiyona arashaka gutsinda Rayon Sports kugira ngo yiyunge n’abafana b’iyi kipe yo hakurya ya Nyungwe nyuma yo kurangiza ku mwanya wa 08 n’amanota 39.

Ku ruhande rwwa Rayon Sports ishyamba si iryeru kuko yahagurutse ku wa gatanu idafite abakinnyi buzuye kuko yajyanye abakinnyi 15. Abakinnyi nka Nshuti Dominique Savio,Manzi Thierry,Nahimana Shassir,Rwatubyaye Abdoul, Mugabo Gabriel na Tidiane Kone bose ntabwo baraza gukina uyu mukino.

Uyu mukino utaganyijwe kuri iki cyumwru taliki ya 25 Kamena ku i saa cyenda n’igice

Ibitekerezo

  • Icyo nkundira abatoza no mu Rwanda iyo bajya kurya urunganda baba bavugishijwe.Uwo mutoza yegere Seninga amubwire ibyo yari yatangaje mbere y’imikino yombi.

    Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh

    Ngo ishyamba si ryeru abanyamakuru baransetsa icyingenzi nuko abakinnyi bo gusimbura bateganijwe bahari kdi kuba bariya basigaye sibo bahanga bonyine kuba bagize akabazo ntacyatuma bagenzi babo batagirirwa ikizere bari bwawutere ntakibazo ahubwo arabakinnyi barwaye nabafite ikibazo batajyanye ni kipe dufatire ikipe yacu dukunda iry’iburyo itahukane insinzi nkuko bisanzwe tuzahurire kuri final na *Rukara* turutsinda thx

    Birababaje kubona abakinnyi bakagombye kwiha agaciro ngo bagaheshe nikipe yabo aribo batsindisha ikipe yabo.Bamenyeko iriya atari professionalisme.Gutsindisha ikipe yawe ngo nuko utazayikinira muri saison ikurikira,nukubura ubunyamwuga.Gusa bajye bamenyako ubwo bu stars no kumenyekana babihabwa nikipe nziza,ariyo Gikundiro,nibagende hazaza nabandi.
    Gusa turasaba nabayobozi bayo kudatesha agaciro ikipe,bemerera abakeba kubadahamo abakinnyi beza,kubera mal gestion yumutungo wikipe.Ikindi nuko bashaka umushoramari,ikipe ikaba ihanganira mu ruhando mpuzamahanga,apana mu Rwanda gusa.Ashobora gushyiramo nka 80/100,hanyuma abanyamuryango bagasigarana nka 20/100.ubundi mukareba umupira mu Rwanda ngo uratera imbere,nahubundi nibikomeza gutya,ndakurahiye ntacyo tuzageraho.mbaye mbibabwiye.,namwe muzabyibonera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa