skol
fortebet

Etincelles FC na Gasogi United zikomeje kugaragaza ubudasa mu ntangiriro ya shampiyona

Yanditswe: Wednesday 09, Oct 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu na Rutahizamu wayo Mutebi Rachid bakomeje intangiriro nziza za shampiyona kuko batsinze umukino wabo wa kabiri wa shampiyona bahuyemo na Heroes mu gihe Gsogi United yatsinze Marines FC.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu Shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere yakomeje, aho ikipe ya Etincelles FC yatsinze umukino wayo wa kabiri wa shampiyona ibitego 3-0 ihita iyobora shampiyona by’agateganyo n’amanota 6 kuri 6.

Etincelles FC yatsinze Heroes igaragaza ko izaba intsina ngufi buri wese azacaho ikoma ibitego 3-0,byatsinzwe na Rutahizamu Mutebi Rachid watsinze ibitego 2 byiyongera ku bindi2 yari yatsinze mu mukino wa mbere wa shampiyona batsinze Kiyovu Sports ndetse na Gikamba Ismael yashyizemo ikindi.

Gasogi United nayo ikomeje gutungurana,kuko nyuma yo guhagama Rayon Sports bakanganya 0-0,yakiriye Marines FC I Nyamirambo mu mukino utitabiriwe na benshi,iyitsinda igitego 1-0 cya Ndekwe Felix.

Police FC na Mukura VS ziri mu zikomeye ntizitwaye neza kuri uyu wa Gatatu, kuko zanganyije 0-0 n’amakipe zahuye nayo ariyo Musanze na Sunrise FC.Umutoza Olivier Ovambe wa Mukura VS yahawe ikarita itukura kubera imyitwarire mibi.

Etincelles FC niyo iyoboye shampiyona by’agateganyo n’amanota 6 aho ikurikiwe na Rayon Sports,APR FC,Police FC,Gasogi United zose zinganya amanota 4 mu gihe Heroes ariyo kipe ifite 0 ku mwanya wa nyuma.

Uko Imikino y’Umunsi wa Kabiri yagenze:

Gasogi United 1-0 Marines FC

Gicumbi FC 0-1 AS Muhanga [ JC Harelimana]

Musanze FC 0-0 Police FC

Heroes 0-3 Etincelles FC

Kiyovu Sports 1-0 Espoir FC [Hamidou]

Sunrise 0-0 Mukura VS

Ibitekerezo

  • ariko ngo match ya Gasogi na marine yabereye mumuhezo ngo abantu bategereje kumva akayabo KNC yasaruyemo. ikipe zose si rayon hari izigusha banyiramakipe mubihombo bikomeye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa