skol
fortebet

Faustin Usengimana yateraniye imitoma n’umukunzi we ku karubanda

Yanditswe: Sunday 16, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Myugariro Faustin Usengimana ukinira Buildcon FC yo muri Zambia, yongeye gushimangira urwo akunda umukunzi we Bayingana Daniella mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram amutera imitoma.

Sponsored Ad

Usengimana na Bayingana bamaze igihe kirekire bakundana, ndetse yemwe ni kenshi uyu mukinnyi yakunze kugaragaza ko uyu mukobwa w’uburanga buhebuje ari uw’agaciro gakomeye mu buzima bwe.

Ku bwa Faustin, Bayingana Daniella ni umuntu ukomeye mu buzima bwe kuko amufasha muri byinshi yaba mu kumugira inama ku bijyanye n’iterambere rye no kumukosora aho yatannye.

Mu butumwa uyu musore yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yongeye gushimangira urwo akunda uwo yihebeye.

Ati” Uri mpamvu ya mbere ituma ndiho, kuri njye uri igihangano cy’agaciro gakomeye. Uri umwamikazi w’umutima wanjye, ukaba impamvu ituma ngihumeka. Ndagusezeranya kutazigera nkubabaza, ndagukunda cyane mukunzi, Daniella Bayingana.”

Bayingana na we yahise yihutira gusubiza umukunzi we, ashimangira na we ko yamweguriye umutima we.

Asubiza buriya butumwa yagize ati” Nanjye ndagukunda, Faustin Usengimana.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa